Ibi bije nyuma y’uko
Manchester United itsinzwe bikomeye na Como ku wa Gatatu, bikarushaho kongera
ibibazo muri iyi kipe yo mu Bwongereza, isanzwe itari mu bihe byiza muri
Premier League no muri UEFA Champions League.
Manchester United iri ku
mwanya wa 13 muri Premier League, mu gihe muri Champions League yari imaze
kubona amanota atatu gusa mu mikino itatu ibanza.
Nyuma yo gutsindwa na
Como, Bruno Fernandes yanenze imikinire y’ikipe n’imyanzuro y’umutoza Michael
Carrick, avuga ko abakinnyi bagombaga kugaragaza ubutwari bwinshi mu kibuga.
Ibi bitekerezo byateje
impaka mu Bwongereza, aho Wayne Rooney, wabaye umukinnyi w’ibihe byose
watsindiye Manchester United ibitego byinshi, yabigarutseho mu kiganiro The
United Stand.
Rooney ashinja abakinnyi
ba Manchester United kwikunda
Rooney yavuze ko amagambo
ya Bruno Fernandes ari intangiriro y’ibindi bibazo bishobora gukomeza
kugaragara muri Manchester United, ashimangira ko abakinnyi bamwe banze kwemera
uruhare rwabo mu musaruro mubi w’ikipe.
Yagize ati: “Bruno arimo
gushinja abandi amakosa, kandi ibi bizakorwa n’abandi bakinnyi kuko badashaka
kwemera inshingano zabo.”
Yakomeje avuga ko aba
bakinnyi bibanda ku nyungu zabo bwite aho gutekereza ku ikipe, bagenzi babo,
umutoza, abakozi b’ikipe n’abafana.
Ati: “Aba bakinnyi
barikunda. Ntabwo batekereza kuri bagenzi babo, umutoza, abakozi b’ikipe
cyangwa abafana. Batekereza kuri bo ubwabo gusa.”
Rooney yongeyeho ko iyo
abakinnyi batabonye ibyo bashaka, bitwara nabi nk’abana, bagashinja abandi
amakosa aho kubanza kwisuzuma.
Ati: “Iyo batabonye ibyo
bashaka, bitwara nk’abana. Bashinja amakosa abandi, uretse bo ubwabo. Ariko
barebye mu ndorerwamo, bazabona ko ari abakinnyi batari ku rwego rukwiye.”
Aya magambo agaragaza
uburakari Rooney afite ku myitwarire y’abakinnyi ba Manchester United, mu gihe
iyi kipe ikomeje guhangana n’umusaruro utari mwiza n’ibibazo by’imbere mu
ikipe.
