Uyu muhanzi uri mu bafite izina rikomeye mu muziki
nyarwanda, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, agaragaza ko
nubwo atari ngombwa ko umuntu ahita agera ku ntego zikomeye yihaye, kubona
ibikorwa bye byitabwaho n’urwego mpuzamahanga ari ikintu kimushimisha.
Nel Ngabo yageze kuri iyi ntambwe abikesha indirimbo
‘Masterpiece’ yakoranye n’umuhanzi Elijah Kitaka wo muri Uganda. Iyi ndirimbo
yashyizwe ku rutonde rw’ibihangano biri mu cyiciro cya mbere cy’amatora ya
Grammy Awards ya 2027, mu cyiciro cya ‘Best African Music Performance’.
Ni intambwe ifite igisobanuro gikomeye ku muziki nyarwanda,
kuko ishyira ibikorwa by'uyu muhanzi mu bihangano biri kwitabwaho mu rugendo
rugana ku bihembo bikomeye ku Isi.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Nel Ngabo yavuze ko atapimira
intambwe agezeho ku kuba yaba yamaze kwegukana igihembo, ahubwo ko buri kintu
cyose kigaragaza ko umuziki we uri kugera kure kimutera imbaraga zo gukomeza.
Yagize ati: “Niriya ntambwe nayo iba ishimishije. Njyewe
buriya nishimira intambwe yose ngezeho, ariko siniteze ibindi byinshi. No kuba
indirimbo barayumvise, bakavuga bati iyi yujuje ibisabwa reka ijye kuri iki
cyiciro, bintera imbaraga, bikanatuma nkomeza gushyira imbaraga mu byo nkora no
gukomeza kugira umwihariko, kugira ngo ntaririmba nk'abandi. Ibyo byose bintera
imbaraga, nkanashima Imana, kuko ari Yo ibikora byose.”
Kuba indirimbo ‘Masterpiece’ iri kuri First Round Ballot
ntibivuze ko Nel Ngabo yamaze kuba umwe mu bahanzi bahataniye Grammy Awards ku
mugaragaro. Ahubwo ni intambwe ibanziriza gutoranywa kw'abazahatanira ibi
bihembo.
Amakuru ya Recording Academy agaragaza ko nyuma yo gusuzuma
ibihangano byatanzwe, abanyamuryango bafite uburenganzira bwo gutora ari bo
bahitamo ibizaba mu bahataniye ibihembo. Amatora y'icyiciro cya mbere cya
Grammy ya 2027 yabaye hagati ya tariki ya 12 na 22 Ukwakira 2026.
Abazaba bahataniye ibihembo bya Grammy ku nshuro ya 69
bazatangazwa ku wa 16 Ugushyingo 2026, mu gihe ibihembo bizatangwa ku wa 7
Gashyantare 2027 i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kuri Nel Ngabo, icy'ingenzi muri iyi ntambwe si izina rya
Grammy gusa, ahubwo ni uko umuziki akora uri kugera ku bantu n'inzego
zitandukanye, bigatuma arushaho gushaka uburyo bwo kwitandukanya n'abandi
bahanzi.
Ibi kandi bije mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje kubona amahirwe yo kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, aho Nel Ngabo, Yeweeh na Ariel Wayz bari mu bahanzi b'Abanyarwanda bageze kuri uru rwego rwa Grammy Awards ya 2027.

Nel Ngabo yavuze ko kuba indirimbo ‘Masterpiece’ yakoranye
na Elijah Kitah yarageze mu cyiciro cya mbere cya Grammy Awards bimutera
imbaraga zo gukomeza gukora umuziki ufite umwihariko, ashimira Imana kuri iyi
ntambwe
