Ariko
nubwo isura y’umuziki igaragaza iterambere, imibare yo ku rubuga rwa YouTube
itanga indi shusho ituma umuntu yibaza byinshi.
YouTube
yabaye igipimo gikomeye mu kumenya uko igihangano cyakiriwe. Ni rwo rubuga rugaragaza
umubare w’abarebye indirimbo, uko zikundwa, ndetse n’urwego umuhanzi ariho ku
isoko mpuzamahanga –N’ubwo hari n’izindi mbuga zibigaragaza.
Mu
bihugu bifite inganda z’umuziki zikomeye, kugira indirimbo zirengeje Miliyoni
10 ni ibintu bisanzwe; ariko mu Rwanda, iyo mibare iracyafatwa nk’igihango
gikomeye cyane.
Igitangaje ni uko, mu muziki wa ‘Secular’ cyangwa umuziki w’Isi, kugeza ubu abahanzi batanu gusa ari bo bafite nibura indirimbo imwe cyangwa nyinshi zimaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 10.
Ibi si ukubura impano cyangwa kudakora cyane,
ahubwo ni imibare igaragaza aho isoko ryacu rigeze n’aho rikiri inyuma.
Hari
igihe abantu bafata amazina amwe nk’aho ari yo nkingi za mwamba z’umuziki
nyarwanda, bakavuga ko dufite “abahanzi babiri cyangwa batatu bakomeye cyane”
kurusha abandi.
Hari abahanzi b’igisekuru gishya bafite indirimbo
zarengeje Miliyoni 10, mu gihe hari n’abafatwa nk’ibihangange bafite indirimbo
nke cyane zageze kuri uwo mubare.
Mu
kiganiro aherutse kugirana na Isibo TV, Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti
yavuze ko ushingiye ku mibare ya YouTube, “showbiz yacu ari nto cyane.”
Yagaragaje
ko n’umubare w’abakurikira abahanzi “subscribers” ku miyoboro yabo ugaragaza ko
isoko ry’umuziki w’u Rwanda rikiri rito ugereranyije n’ibihugu byo mu karere.
Iyi
nkuru irasesengura uru rutonde rw’abahanzi batanu gusa bazwi mu muziki usanzwe [Secular] bafite indirimbo
zirengeje Miliyoni 10 kuri YouTube, ikerekana aho umuziki w’u Rwanda ugeze, aho
ufite intege nke, ndetse n’icyizere kiri mu rugendo ruri imbere. Ni inkuru
itanga imibare, ariko inatanga n’isomo ku miterere nyayo ya showbiz nyarwanda.
Meddy ni we uyoboye uru
rutonde, aho afite indirimbo nyinshi zarengeje Miliyoni 10:
1.Slowly – Miliyoni 129
2.My Vow – Miliyoni 52
3.Queen of Sheba – Miliyoni
21
4.Holy Spirit – Miliyoni
17
5.Ntawamusimbura – Miliyoni
14
6.Nasara – Miliyoni 11
7.Lose Control: Miliyoni
15
Meddy
ni we uza ku isonga mu bahanzi bafite indirimbo nyinshi zirengeje Miliyoni 10
kuri YouTube. “Slowly” yaciye agahigo ka Miliyoni 100, ikaba imwe mu ndirimbo
zageze kure mu mateka y’umuziki nyarwanda.
Yiyongeraho
“My Vow”, “Queen of Sheba”, “Holy Spirit”, “Ntawamusimbura” na “Nasara” –zose
zerekana ko Meddy atari icyamamare cy’igihe gito.
By’umwihariko,
Meddy yungukiye cyane ku kuba yarakoraga umuziki ari muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, aho yubatse isoko rikomeye muri diaspora.
Uretse
imibare yo kuri YouTube, Meddy azwiho gukora ibitaramo byitabirwa cyane, no
kubaka umwimerere mu njyana ya Afro-R&B yamuranze kuva akiri muto.
Kuba
afite indirimbo nyinshi zifite ‘views’ nyinshi, bituma agaragara nk’umuhanzi
wambutse imbibi z’u Rwanda mu buryo bufatika.
Ibi
byerekana ko Meddy ari umwe mu bahanzi bake bashoboye kwambuka imipaka y’u
Rwanda mu buryo bufatika, cyane cyane binyuze mu mbuga nkoranyambaga no ku
isoko mpuzamahanga.
2. Chriss Eazy – Ijwi
ry’Igisekuru gishya
1.Bana – Miliyoni 18
2.Jugumila – Miliyoni 14
3.Sekoma – Miliyoni 10
4.Inana – Miliyoni 10
Chriss
Eazy ni umwe mu bahanzi bahagurukiye rimwe n’igisekuru gishya cyahinduye isura
y’umuziki nyarwanda mu myaka ine ishize.
Indirimbo nka “Bana”, “Jugumila”, “Sekoma” na
“Inana” zose zarengeje Miliyoni 10, zigaragaza imbaraga z’abakunzi b’umuziki we
cyane cyane mu rubyiruko.
Uretse
views, Chriss Eazy ni umwe mu bahanzi bafite abakurikira benshi ku rubuga rwa
YouTube, ibintu bigaragaza ko afite umubare w’abafana uhamye.
Injyana
ye yihariye, imvugo zoroshye kandi zifata amatwi, n’imbyino zigaragara mu
mashusho bye byagize uruhare mu gutuma indirimbo ze zisangizwa cyane. Ni
icyitegererezo cy’uko igisekuru gishya gishobora guhangana ku mibare n’abahanzi
bakuru.
Ni
umwe mu bahamya ko igisekuru gishya gifite imbaraga, kandi ko YouTube yabaye
igipimo cyerekana impinduka mu buryo abantu bakira umuziki.
3. Element Eleeeh –
Producer wahindutse icyamamare
1.Fou de toi – Miliyoni 30
2.Tombe – Miliyoni 14
3.Kashe – Miliyoni 14
Element
Eleeeh yinjiye mu mitima ya benshi nk’utunganya indirimbo (producer), ariko aza
no kwiyerekana nk’umuhanzi ufite ijwi n’umwimerere byihariye.
“Fou
de toi” yarengeje Miliyoni 30, mu gihe “Tombe” na “Kashe” nazo zarenze Miliyoni
14 buri imwe.
Kuba
azi uburyo bwo kubyaza umusaruro ‘studio’ n’imvugo zigezweho byatumye abasha
guhuza umusaruro mwiza n’uburyo bwo kuwugeza ku bantu. Ni umwe mu bahamya ko ‘Producer’
ashobora no kuba icyamamare imbere ku rubyiniro.
Ibi
byerekana ko atari inyuma y’amaserukiramuco gusa, ahubwo n’imbere ku rubyiniro
ari mu bafite imibare ifatika.
4. Bruce Melodie –
Umwami w’ibitaramo, ariko imibare igaragaza iki?
1.Katerina – Miliyoni 15
Bruce
Melodie afatwa nk’umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda no hanze
yarwo. Indirimbo nka “Fou de toi” yakoranye na Element na Ross Kana, na
“Katerina” zarengeje Miliyoni 10, zikaba ziri mu zimufashije gukomeza kwagura
isoko rye.
Ariko
nubwo izina rye rikomeye cyane mu bitaramo no mu bihembo, imibare ya YouTube
igaragaza ko indirimbo ze zirengeje Miliyoni 10 atari nyinshi nk’uko bamwe
babyibwira.
Ibi
ntibivuze ko adakunzwe, ahubwo byerekana ko ubwamamare bwo mu gihugu bushobora
gutandukana n’imibare yo ku mbuga mpuzamahanga.
Bruce
Melodie akomeje kwagura ibikorwa bye no gukorana n’abahanzi bo mu karere,
ibintu bishobora kongera imibare mu gihe kiri imbere.
5. The Ben – Icyubahiro
cy’izina rikomeye
1.‘Why’ yakoranye na
Diamond – Miliyoni 27
The
Ben ni umwe mu bahanzi bafite amateka maremare mu muziki w’u Rwanda. Indirimbo
ze nka “Why” na “Lose Control” zarengeje Miliyoni 10, zikomeza kuba mu zikunzwe
cyane ku rubuga rwa YouTube.
Nubwo
ari umwe mu bahanzi bafatwa nk’inkingi za mwamba mu muziki nyarwanda, imibare
igaragaza ko indirimbo ze zirengeje Miliyoni 10 atari nyinshi cyane
ugereranyije n’uko izina rye rifatwa.
Gusa,
The Ben azwiho gukora ibitaramo bikomeye, gukorana n’abahanzi mpuzamahanga no
kugira abakunzi benshi bamaze imyaka myinshi bamushyigikira. Ni umwe mu bahanzi
bubatse izina rishingiye ku mateka n’icyizere cy’abamukunda, nubwo imibare ya
YouTube itari myinshi cyane.
Nubwo
ari mu bahanzi bafatwa nk’inkingi za mwamba mu muziki w’u Rwanda, imibare ya
YouTube igaragaza ko indirimbo ze zirengeje Miliyoni 10 atari nyinshi nk’uko
benshi babyibwira.
YouTube
si urubuga rwo gushyiraho amashusho gusa; ni igikoresho gikomeye cyamamaza,
gupima isoko no kwagura umwuga w’umuhanzi.
Mu
gihe Radio na Televiziyo byahoze ari zo nzira nyamukuru zo kumenyekanisha
indirimbo, uyu munsi YouTube yafashe umwanya wihariye mu gutuma igihangano
kigera ku bantu benshi mu gihe gito.
YouTube
ifasha umuhanzi kugera ku isoko mpuzamahanga. Indirimbo ishyizwe kuri uru
rubuga ishobora kurebwa n’umuntu uri i Kigali, i Nairobi cyangwa i Paris
icyarimwe.
Ibi
biha umuhanzi amahirwe yo kurenga imbibi z’igihugu adategereje ibitaramo byo
hanze cyangwa amasezerano n’ibigo bikomeye. Niyo mpamvu hari indirimbo nyinshi
z’abahanzi nyarwanda zakunzwe cyane n’abari muri diaspora kurusha uko zakunzwe
imbere mu gihugu.
YouTube
ni urubuga rufasha kubaka izina (brand) y’umuhanzi. Uko indirimbo igenda igira
views nyinshi, ni ko izina ry’umuhanzi rirushaho kumenyekana, n’ubwo harimo
abagura ‘Views’.
Iyo
umuntu ashaka kumenya urwego umuhanzi ariho, akenshi areba imibare ya YouTube:
views, subscribers, comments n’uburyo indirimbo zisangizwa (shares). Iyi mibare
iba nk’ikimenyetso cyerekana uko igihangano cyakiriwe ku rwego rwagutse.
YouTube
ifasha mu kwamamaza no gukurura abafatanyabikorwa (sponsors). Ibigo byamamaza
n’abaterankunga bareba cyane imibare y’abareba indirimbo mbere yo kugirana
amasezerano n’umuhanzi.
Indirimbo
ifite Miliyoni 10 cyangwa 20 z’abayirebye iba ifite agaciro kanini mu bucuruzi,
kuko igaragaza ko umuhanzi afite abantu benshi bamukurikira kandi bumva ibyo
akora.
YouTube
itanga amafaranga binyuze mu iyamamazabikorwa (monetization). Nubwo mu Rwanda
bitaragera ku rwego rwo hejuru nko mu bihugu bifite isoko rinini, views nyinshi
zigira uruhare mu kwinjiza amafaranga atuma umuhanzi ashobora kongera gushora
mu bihangano bye nko gukora amashusho meza, kwamamaza no kuzamura ireme
ry’umusaruro.
YouTube
ni igipimo cy’isoko. Indirimbo igera kuri Miliyoni 10 z’abayirebye iba
yerekanye ko hari icyo yakoze ku bantu. Iyo indirimbo itabonye views nyinshi,
nabyo bitanga ubutumwa ku muhanzi ku bijyanye n’imiterere y’isoko, uburyo bwo
kwamamaza cyangwa injyana yakoresheje.
Muri
rusange, YouTube yafashije abahanzi guhindura uburyo bamenyekanamo: ntibikiri
ngombwa gutegereza Radio imwe cyangwa Televiziyo imwe; ahubwo igihangano
gishyizwe kuri YouTube gishobora kugera ku bantu benshi kurusha uko byahoze.
Ariko kandi, imibare iri kuri uru rubuga inagaragaza ukuri kudashushanyije, aho umuhanzi ari, uko akundwa, n’urwego umuziki ugezeho ku isoko mpuzamahanga. Ni yo mpamvu ‘views’ zirengeje Miliyoni 10 zifatwa nk’ikimenyetso gikomeye mu muziki w’u Rwanda uyu munsi.

Meddy ni we uyoboye abandi mu muziki nyarwanda wa ‘Secular’, aho afite indirimbo 7 zarengeje Miliyoni 10 kuri YouTube, zirimo “Slowly” yaciye agahigo ka Miliyoni 100

Chriss Eazy ni umwe mu bahanzi b’igisekuru gishya bafite indirimbo enye zarengeje Miliyoni 10, zirimo “Bana” na “Jugumila”

Nubwo afatwa nk’umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, Bruce Melodie afite indirimbo nke zarengeje Miliyoni 10, zirimo “Katapila”

The Ben ari mu bahanzi batanu bafite indirimbo zirengeje Miliyoni 10, zirimo “Why” yakoranye na Diamond

Element Eleeeh, uzwi nka producer, yigaragaje no nk’umuhanzi, aho “Fou de toi” yarengeje Miliyoni 30 kuri YouTube
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MY VOW'
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SEKOMA'
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KATERINA'
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KASHE'
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WHY'
