Gushaka kwihagarika wajyayo bikanga inkari
ntizize,bikunze kuba bitewe n’intekerezo zidasanzwe no kudatekana mu muntu,akaba yananirwa kurekura inkari cyangwa zikaza ibice
bice.
Gufunga inkari igihe gito bishobora kutangiriza
umuntu,ariko kuzifunga igihe kirekire bikangiza urwungano rw’inkari,bikaba
byatera ibibazo birimo kubyimba
inda,gutakaza ubushobozi bwo kwihangana igihe wifuza kwihagarika uri mu
bantu,ukaba wakwinyarira, mbere yo kugera mu bwiherero.
Gufunga inkari wifuza kwihagarika rimwe na rimwe biterwa n’uburwayi
bwa “Paruresis ",indwara ituma umuntu
ananirwa kwihagarika igihe ari hafi y’abantu.Ibi bitangira umuntu ajya
kwihagarika yabona abantu hafi ye inkari zikifunga,kandi agakomeza kumva
akeneye ko zisohoka ariko bikanga.
Paruresis ishobora guterwa no kumara igihe kirekire
umuntu adatekanye,atishimye,bikaba byamugiraho ingaruka nyinshi zirimo gufunga
inkari igihe ashaka kuzisohora.
Kwihagarika kenshi ariko bidakabije,bigaragaza ko
umubiri uri gukora neza,cyane cyane iyo wanyweye amazi menshi,uba uri gusohora
imyanda.Kumara umwanya munini utifuza kwihagarika akenshi biterwa no kugira
umwuma,no kuba umubiri udafite amazi ahagije.
Gufunga inkari kandi bishobora kuba igihe umuntu
agiye mu bwiherero bwanduye bikaba byatuma umubiri w’umuntu wifata inkari
ntizisohoke,bitewe nuko intekerezo ziri kure.
Ku gitsinagore kandi bashobora kujya kwihagarika
bikanga,bitewe nuko bafite ibikomere mu myanya yabo y’ibanga batewe n’uburwayi
runaka,gukomereka igihe bakora imibonano mpuzabitsina n’ibindi.
Bitewe nuko inkari ziba zirimo imyanda kandi
zishyushye,iyo zigeze muri utwo dusebe cyangwa udukomere, bahita bababara,bityo
umubiri ukaba watinya kuzisohora,cyangwa zasohoka zigasohoka ziza nko mu
byiciro.
National Social Anxiety Center itangaza ko rimwe na
rimwe indwara ya Paruresis,iterwa n’ibibazo biba mu mikurire y’umwana,akaba
yarabangamirwaga igihe yihagarika,kwihagarika bamuhagarikiye,gutinda mu
ntekerezo z’ubwana n’ibindi.
Nubwo kwihagarika ari ingenzi,igihe cyose wihagarika
inkari z’umuhondo cyangwa irindi bara,bigaragaza ko ushobora kuba urwaye
cyangwa ko nta mazi ahagije umubiri ufite,bishobora kandi kuba ikimenyetso cyo
kurwara impyiko,cyangwa bikagaragaza ko utanyoye amazi ahagije zakwangirika.
Bitewe nuko kwihagarika ari ingenzi ku buzima bwa
buri muntu,ni byiza kugenzura niba bikorwa neza,no kugenzura ibibazo biza mu
gihe cyabyo.Igihe cyose haje mo gushidikanya ku buzima bujyanye nabyo,ni
ingenzi kwegera muganga agasuzuma ko nta kindi kibazo kirimo.
Paruresis indwara yo kunanirwa kwihagarika ikunze guterwa no kudatuza mu ntekerezo rimwe na rimwe byatangiye mu bwana

Indwara zirimo ama infections ,zituma umuntu afunga inkari igihe yihagarika kubera gutinya uburibwe buza mu myanya y'ibanga,iyo hagiyemo inkari