Ibi
uyu mugabo yabihanuye ubwo bari live kuri TikTok aho Bushali akunze kuba ari
amasaha menshi, amubwira ko Imana yahaye Bushali umugisha wo gukorana indirimbo
na Jason Derulo n’ubwo Derulo ari umuhanzi ukomeye cyane kurenza Bushali.
Akimu yagize ati: “Ku wa Kabiri cyangwa ku wa Gatatu, Imana iguhaye umugisha wo kuzakorana n’umuhanzi mpuzamahanga mu mwuga wawe, witwa Jason Derulo. Ibi ubyandike”.
Nyuma
yo kumva ubwo buhanuzi, Bushali yahise aza yidoga kuri Yampano n’ibitwenge
byinshi amubwira ko n’ubwo batangira babikoresha ubwenge buhangano ariko
birangira bibaye ukuri.
Ati: “Narakubwiye Wa Boy, ndakubwira nti niyo twatangira tubikora muri AI,
bakaducishamo ijisho, bakaduseka ariko birangira amarembo afungutse.”
Ibi
Akim yabivuze ubwo yari yakoranyije abantu kuri live ye ya TikTok muri 'Jeudi
Service' yari ifite intego igira iti “Ugucungurwa/ukurokorwa kw’amaraso” ikaba
yari yateguwe na Prophet Hulleman Akim.
Kuva ubwo buhanuzi bwaba, nta kanunu k’indirimbo ya Bushali na Jason Derulo ndetse nta biganiro bihari ku mpande zombi byaba bigamije imikoranire.
Akim wahanuye ibi, mu bihe byashize akiri mu Rwanda, yahanuriye Mama Sava ko azashakana na Papa Sava, na n'ubu ubukwe bwabo buracyategerejwe, gusa icyo gihe Mama Sava aganira na inyaRwanda yamaganiye kure iby'ubu buhanuzi.

Mu minsi ishize, Bushali yahanuriwe na Apotre Akim kuzakorana indirimbo na Jason Derulo

