Bitandukanye n’ibyo nari menyereye - Trent yumijwe n’imyitozo ya Real Madrid

Imikino - 17/06/2025 4:40 PM
Share:
Bitandukanye n’ibyo nari menyereye - Trent yumijwe n’imyitozo ya Real Madrid

Nyuma y’iminsi mike atangiye imyitozo muri Real Madrid, Trent Alexander-Arnold yatangajwe n’uburyo abakinnyi bagiye gukinana bayitwaramo, n’ubuhanga buhanitse bafite.

Nyuma yo kugera muri Real Madrid nk’umwe mu bakinnyi bashya biteguye Irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cy’ama-club (Club World Cup), Trent Alexander-Arnold yatangaje ko yishimiye cyane uko yakiriwe n’abakinnyi b’iyi kipe n’uburyo ari kumenyera ubuzima bushya muri Espagne.

Uyu mukinnyi w’Umunyongereza wakiniraga Liverpool, yageze muri Real Madrid yinjirana n’umutoza Xabi Alonso na myugariro Dean Huijsen, aho abafana b’iyi kipe bategereje kureba uko yitwara bwa mbere mu mwenda w’umweru wa Real Madrid.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ry’iyi kipe, Alexander-Arnold yavuze ko yatunguwe n’ubuhanga buhambaye bw'abakinnyi bakinana, n’uko imyitozo iba imeze. Ati: ”Bafite ubuhanga bwinshi. Umupira uba wihuta cyane. Bitandukanye n’ibyo nari nsanzwe menyereye. Ni ibyamamare ariko ni ibintu byiza. Nishimiye impinduka. Ndyohewe no kuba ndi hano.”

Uyu musore w'imyaka 26 kandi yakomeje avuga ko uburyo yakiriwe na bagenzi be bwamukoze ku mutima. Ati: ”Nta magambo mfite yasobanura uko batumye niyumva bampa ikaze. Batumye niyumva nk’uri mu rugo koko. Bose bagiye bitanga, bambaza uko meze, bansobanurira ibyo ntasobanukiwe, cyane cyane ibijyanye no kumfasha kumva ururimi. Ubu twiteguye gutangira imikino.”

Nyuma yo gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Real Madrid ndetse agatangira imyitozo, Trent Alexander-Arnold ni umwe mu bakinnyi Real Madrid izifashisha mu mikino ya Club World Cup.

Umukino wa Mbere Real Madrid izawukina ku wa Gatatu tariki 18 Kamena 2025, aho izakina na Al Hilal yo muri Saudi Arabia bari kumwe mu itsinda H, rinarimo RB Salzburg yo muri Austria na Pachuca yo muri Mexico

Nyuma yo gukorana imyitozo na bagenzi be Trent yasanze itandukanye n'iyo yakoraga muri Liverpool


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...