Bisobanuye ikintu kinini gituma dutaha buri mwaka - Teta Diana ku mpamvu yitabiriye 'Kwita Izina' abana b’ingagi

Imyidagaduro - 06/09/2026 6:43 AM
Share:

Umwanditsi:

Bisobanuye ikintu kinini gituma dutaha buri mwaka - Teta Diana ku mpamvu yitabiriye 'Kwita Izina' abana b’ingagi

Umuhanzi Teta Diana wataramiye abitabiriye umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 21, yavuze ko uyu muhango usobanuye byinshi kuri we, ndetse ko ari kimwe mu bintu bituma we n’abandi bawitabira buri mwaka.

Teta Diana yari mu bahanzi bagize uruhare mu bikorwa by’umuhango wo Kwita Izina 2026 wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze, aho abana 22 b’ingagi bahawe amazina. Uyu muhango wabaye ku wa 4 Nzeri 2026, ukaba warabaye ku nshuro ya 21 kuva watangira mu Rwanda mu 2005.

Teta Diana usanzwe witabira Kwita Izina, kuri iyi nshuro ntabwo yaje nk’umushyitsi gusa, ahubwo yanagize uruhare mu bikorwa by’imyidagaduro byateguwe muri uyu muhango.

Mu kiganiro yagiranye n’InyaRwanda nyuma yo kuva ku rubyiniro, Teta Diana yavuze ko asanzwe yitabira umuhango wo Kwita Izina, ariko ko yawitabiriye nk’umuhanzi uririmba.

Yavuze ko nk’ibikorwa by’ubuhanzi byateguwe kuri iyi nshuro byari bifite umwihariko, birimo umukino witwa ‘Ibigwi’ ndetse n’indirimbo zakozwe zihariye zihura n’uyu munsi.

Ati: “Kwita Izina nsanzwe byitabira. Hashize imyaka ibiri. Uyu munsi twagaragaje umukino mwiza witwa ‘Ibigwi’, kandi nishimiye kuba narabigizemo uruhare. N’indirimbo twanditse zijyanye n’uyu munsi turazimurika.”

Yakomeje avuga ko kuba uyu muhango uba buri mwaka ari ikintu gikomeye kuri we. Ati: “Kuri njye bisobanuye ikintu kinini cyane, gituma dutaha buri mwaka.”

Uyu muhanzikazi yavuze kandi ko Kwita Izina ari umunsi udasanzwe, kuko usanga abantu benshi nabo babaha amazina kandi ukaba unagaragaza uruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ndetse ko ari igikorwa cyiza dukwiye gukomeza.

Ku bijyanye n’igitaramo cye bwite i Kigali, Teta Diana yavuze ko ari ibintu biri mu bitekerezo bye, ariko ko agomba kubanza kubitegura neza. Ati: “Bisaba gutegura kandi nanjye sindi umuntu uhubuka cyane. Gusa ni ibintu biri mu bitekerezo byanjye cyane, kuko nsanzwe natarama.”

Yongeyeho ko aheruka gutaramira muri kigali Dutarame, ndetse ko no mu Ukwakira 2026 ashobora kongera gutaramira Abanyarwanda. Ati: “Mperuka gutarama muri Kigali muri Dutarame, n’uyu mwaka mu Kwakira nabwo nshobora gutarama. Gusa igitaramo cyanjye mucyitege, kiraza vuba.”

Teta Diana yavuze ko umuhanzi adakwiye guhagarika guhanga, ashimangira ko afite imishinga myinshi iri mu nzira kandi ko hari ibintu bishya ari gutegurira abakunzi be.

Mu gihe imyambarire ikomeje kuba kimwe mu bintu bivugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, Teta Diana na we yagize icyo ayivugaho.

Yavuze ko umuntu afite uburenganzira bwo kwambara uko abyumva, ariko ko imyambarire ikwiye kuba imuha icyubahiro. Ati: “Umuntu yakwambara uko abyumva, ariko bimuhesha icyubahiro.”

Yasoje agenera ubutumwa abakunzi be. Ati: “Abantu banjye n’Abanyarwanda mwese, ubutumwa bwanjye ni intashyo. Ndabakunda, ndabakumbuye. Dukomeze twiteterere. u Rwanda Kwita Izina bimeze neza, ndetse buri mwaka biba byiza kurushaho.”

Yunzemo ati: “Abantu nimutahe, mumaze igihe mutaza. Intashyo ndazibahaye.”

Abana 22 b’ingagi bahawe amazina mu muhango wa Kwita Izina 2026 biyongereye ku bandi 438 bari bamaze kwitwa amazina kuva uyu muhango watangira mu Rwanda mu 2005.


Kenny Sol yagaragaye mu mukino ‘Ibigwi’ mu muhango wo Kwita Izina


Bushali ari mu bahanzi bataramiye abitabiriye Kwita Izina mu mukino ‘Ibigwi’


Teta Diana yatangaje icyatumye yitabira Kwita Izina abana b’ingagi

REBA IKIGANIRO TETA DIANA YAGIRANYE NA INYARWANDA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...