Abashakashatsi
bavuga ko buri nzozi warose utagomba kuzirenza ingohi udatekereje ku busobanuro
bwazo kuko nta nduru ivugira ubusa. Bavuga ko inzozi zikwiriye kugenzurwa.
Abantu
bakunze kwibaza impamvu bashobora kugira inzozi zo kwica umuntu kandi mu buzima
bwabo bagira n’ubwoba bwo kwegera uwapfuye, cyangwa bakaba batinya kwica
ubwabyo.
Kurota wivugana ubuzima bw’umuntu bifite ubusobanuro bunini mu
buzima bw’umuntu warose. Bisobanuye ko ufite umujinya
mwinshi muri wowe ushobora kukuganisha ku mahitamo mabi, no kubangamira
abakuzengurutse nk'uko Practical Psychology ibigaragaza.
Izi nzozi zigaragaza ko ukeneye ubutabazi mu kugenzura ubuzima bwawe cyane
cyane intekerezo. Zishobora kugaragaza ko ukeneye impinduka
mu buzima bwawe ndetse ko ufite ubwoba bw’ibigeragezo.
Kwica
umuntu cyangwa inyamaswa mu nzozi, akenshi bigaragaza kwitabara igihe wirindaga kubabara
cyangwa ingaruka mbi zaba ku buzima bwawe.
“Kurota wica umuntu utazi mu nzozi bisobanura ko uri guhunga no kwirinda ibibazo utifuza guhura cyangwa kugumana na byo ".
Izi nzozi ntizoroshye kuko umuntu ashobora kurota araranye n’umuntu akaba yamuniga cyangwa akamuroteraho amubabaza, akaba yanamwivugana badatabaye.
Kurota biganisha ku kwicira inzira no gufungura imiryango yananiranye mu buzima bwawe. Igihe urose wishe umuntu, si igihe cyo kwiyumva nk’umugome, ahubwo ni igihe cyo kumenya neza ibikuruhije, ubwoba ufite, ibyifuzo ufite bikomeye nuko wabihaza binyuze mu nzira nziza.
