Bishyura asaga 600,000 Frw! Ibyo wamenya ku kigo cya ‘Rehab’ cyakiriye Ariel Wayz na Babo

Imyidagaduro - 18/09/2025 9:12 AM
Share:

Umwanditsi:

Bishyura asaga 600,000 Frw! Ibyo wamenya ku kigo cya ‘Rehab’ cyakiriye Ariel Wayz na Babo

Abahanzikazi Uwayezu Ariel wamamaye nka Ariel Wayz na Barbara Horn Teta uzwi nka Babo hamwe n’abandi batanu bafashwe bari barenze ku mabwiriza ajyanye no gufunga utubari, bagejejwe mu ikigo ‘Huye Isange Rehabilitation Center’ kugira ngo bavurwe ibiyobyabwenge byari byabarenze mu mubiri.


Aba bahanzi bagejejwe muri iki kigo ku wa 17 Nzeri 2025. Ni nyuma y’uko Ariel Wayz na Babo batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 6 Nzeri 2025, nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga aherutse kubibwira InyaRwanda.

Kuri iriya tariki, nibwo Ariel Wayz yiteguraga kwerekeza muri Kenya gukorana na Universal Music East Africa. Hari hashize umunsi umwe kandi, ubwo ni ukuvuga tariki 5 Nzeri 2025, aririmbye mu muhango ngaruka mwaka wo Kwita Izina abana b’ingagi.

Huye Isange Rehabilitation Center ni ivuriro rigenzurwa na Leta binyuze muri Polisi y’u Rwanda, ryita ku bafite ibibazo byo gusabikwa n’ibiyobyabwenge n’ubundi burwayi bwo mu mutwe. Umurwayi cyangwa umuryango we ni bo bisabira ko ajyanwa kwivurizayo aho guhabwa igifungo, kugira ngo afashwe gusubira mu buzima busanzwe.

InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko Urukiko ari rwo rwafashe icyemezo cy’uko Ariel Wayz na Babo boherezwa muri Huye Isange Rehabilitation Center. Ni nyuma y’uko buri wese ari kumwe n’umunyamategeko we, yisobanuye imbere y’urukiko.

Sibwo bwa mbere abantu bazwi mu myidagaduro bajya kwivurizayo. Mu ntangiriro za 2025, Fireman yivurijeyo ku bushake bwe, mu gihe abandi barimo Emeline Nyambo, Xinda ndetse na Afrique bafatanywe urumogi, nabo bahoherejweyo. Abenshi bavuyeyo bavuga ko byabafashije mu rugendo rwo kureka ibiyobyabwenge, no kongera kwiyubaka.

Umuhanzi umwe uherutse kuhivuriza yabwiye InyaRwanda ko mu kwezi kumwe yishyuye 600,000 Frw, mu gukurikiraho akishyura 700,000 Frw.

Undi mutangabuhamya yavuze ko kugira ngo wakirwe ubanza wishyura 200,000 Frw, hanyuma hakiyongeraho ibindi bijyanye no kwitabwaho.

Yavuze ko iyo ufite Mutuelle de Santé wishyura ibihumbi 400 Frw ukagaragaza 'Transfer' wahawe n'Ibitaro by'Akarere. Iyo ufite ubundi bwishingizi nka RAM, Military Medical Insurance (MMI) wishyura ibihumbi 400 Frw ariko ntugaragaza 'Transfer'. Umuntu udafite ubwishingizi yishyura ibihumbi 600 Frw, nawe ntasabwa 'Transfer'. Muri ibi byiciro by'itatu, buri wese iyo atashye ahabwa 'Facture' y'imiti yakoreshejwe akayishyura ukwayo.

Umuyobozi Mukuru wa Huye Isange Rehabilitation Center, Dr Patrick Rwagatare, yigeze gusobanura ko abivuza bacumbikirwa mu byumba bibiri bitandukanye:

Icyumba gisangirwa (sharing room): 8,200 Frw ku munsi (246,000 Frw ku kwezi).

Icyumba cyihariye (private room): 15,200 Frw ku munsi (456,000 Frw ku kwezi).

Aya mafaranga aba arimo icumbi, ifunguro n’ubuvuzi. Iyo umurwayi amaze koroherwa, asohoka ariko agasabwa gukomeza kwisuzumisha kenshi.

Serivisi zitangirwa muri iki kigo

-Kuvura ibibazo by’ubusabane n’ibiyobyabwenge.

-Kuvura uburwayi bwo mu mutwe burimo guhungabana n’ingaruka zituruka ku biyobyabwenge.

-Gutegura abarwayi gusubira mu buzima busanzwe (rehabilitation).

-Gutanga ubujyanama ku giti cy’umuntu no ku miryango yabo.

-Gucumbikira abarwayi igihe bakiri mu kwitabwaho.

-Kwakira ubwishingizi butandukanye burimo na Mutuelle de Santé.

Ubwo yari mu bukangurambaga "Ibiyobyabwenge birica tubyirinde kandi tubyamagane", ku wa 17 Kanama 2022, Dr Rwagatare yavuze ko ubuvuzi batanga ari ubwihariye kuko buri murwayi avurwa hashingiwe ku rugero rw’ibiyobyabwenge biri mu mubiri we.

Ati: “Dufite abaganga b’inzobere bavura indwara zo mu mutwe, abagenzura abarwayi n’abandi bafite inshingano zo kubitaho kugeza bakize.”

Ubwo yari mu bukangurambaga bw’iminsi 10 bwo kurwanya ibiyobyabwenge hitegurwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge wizihizwa buri taliki ya 26 Kamena, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yagaragaje ishusho y’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’imibare y’abamaze kubifatirwamo kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025.

Yavuze ati “Muri uyu mwaka wa 2025 guhera mu kwa mbere kugera ku itariki 15 z’ukwezi kwa 6, twagize ibirego 2073 by’ibiyobyabwenge byafatiwemo abantu bagera kuri 683, harimo ababicuruza, ababyikorera ndetse na bamwe babikoresha, muri abo 210 bashyikirijwe ubutabera abasigaye bo ni urubyiruko rw’abana bato cyangwa abo ubutebera bubona ko bakwiriye kujya kugororwa, kwigishwa no kugirango bahabwe andi mahirwe yo kuba bakwikosora bakagaruka muri sosiyete”.

Kuva mu 2015 kugeza mu mpera za 2024, abarwayi 2,278 bamaze kunyura muri Huye Isange Rehabilitation Center. Impuzandengo y’igihe umurwayi amara mu kigo iri hagati y’ukwezi kumwe n’amezi atatu, ariko hari n’abagaruka nyuma yo kongera guhura n’ibibazo.

Ubushakashatsi bwerekana ko abajya muri iki kigo barimo:  38% by’abarwayi ari abakoresha urumogi. 34% bakoresha mugo (heroine). 31% bakoresha inzoga mu buryo buhatse uburwayi. 0.07% bakoresha imiti isanzwe yo kwa muganga bayitindaho nk’ibiyobyabwenge. 0.02% bakoresha Cocaine, n’aho 0.02% bafatwa n’ubusabane bushingiye ku myitwarire nka betting n’imikino y’amahirwe.

Huye Isange Rehabilitation Center iherereye mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda. Gitandukanye n’Ikigo cya Iwawa Rehabilitation Center, kuko cyo gifasha cyane abasore gusubizwa mu buzima busanzwe nyuma yo kujya mu ngeso mbi.

Iki kigo cyakomeje kugirirwa icyizere, ku buryo n’abaturutse mu bihugu bitandukanye nka Congo, Uganda, Cameroun, Côte d’Ivoire na Guinea Conakry bajya kuhivuriza.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nzeri 2025, nibwo Ariel Wayz yagejejwe muri Huye Isange Rehabilitation centre kwivuza ibiyobyabwenge


Babo na Ariel Wayz bagiye muri iki kigo bari kumwe n'abandi bantu batanu bafatanywe ubwo bari mu Kabari barenze ku mabwiriza

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIGARUKA KURI ARIEL WAYZ, BABO NDETSE NA NIYO BOSCO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...