Bishop Rugamba Albert ufite isezerano ryo kuzatunga indege, itorero rye Bethesda Holy mu nzira zo gutangiza Banki

Iyobokamana - 15/05/2015 1:45 PM
Share:
Bishop Rugamba Albert ufite isezerano ryo kuzatunga indege, itorero rye Bethesda Holy mu nzira zo gutangiza Banki

Bishop Rugamba Albert uyobora itorero Betheda Holy Church, nyuma ya byinshi aherutse gutangaza bijyanye n’amasezerano Imana yamuhaye aho avuga ko yamusezeranije kuzatunga indege y’ivugabutumwa, kuri ubu abakristo b’iri torero ayoboye bagiye gutangiza ikigo cy’imari iciriritse kizakura kikabyara Banki.

Bishop Rugamba Albert wujuje urusengero ruhagaze Miliyari n’igice y’amafaranga y’u Rwanda, ahamya ko agiye kuba umupasiteri ukize cyane mu Rwanda nk’uko yabisezeranijwe n’Imana. Aherutse gutangaza kandi ko afite irindi sezerano ryo kuzatunga indege ye bwite azajya akoresha mu ivugabutumwa.

Bethesda Holy Church

Uru rusengero rufite agaciro ka Miliyari imwe n'igice nk'uko bitangazwa n'ubuyobozi bw'iri torero

Tariki ya 26 Ukwakira 2014 ubwo i Ndera haberaga igiterane cy’itorero Successful Christian Church riyobowe na Pastor Abatoni Venancia, Bishop Rugamba Albert yabwiye iteraniro ko mu byo yasezeranijwe n’Imana harimo no kuzaba umupasiteri ukize cyane kurusha abandi bose bo mu Rwanda ndetse akazubaka urundi rusengero ruri ku rwego mpuzamahanga.

Nubwo urwo rusengero Bishop Rugamba yujuje akirufitiye umwenda dore ko bari batse Banki inguzanyo ingana na miliyoni 200, amakuru inyarwanda.com dufitiye gihamya yemeza ko mu minsi ya vuba itarenga 40, abakristo ba Bethesda Holy Church bagiye gutangiza ikigo cy’imari iciriritse kikazabafasha kwiteza imbere ubwabo bakajya babona inguzanyo biboroheye.

Bishop Rugamba Albert

Bishop Rugamba Albert umushumba mukuru wa Bethesda Holy Church

Nkuko Andre Mutsindashyaka umwe mu bayobozi ba Bethesda Holy Church aherutse kubitangariza abakristo ba Bethesda Holy Church, ni uko icyo kigo bagiye gutangiza kizaba kitwa Coopec Betesida kikazabafasha kugera kubyo Imana yasezeranije itorero ryabo n’abakristo baryo.

Abakristo ba Bethesda Holy Church

Hari amasezerano menshi ategerejwe n'abakristo ba Bethesda Holy Church,hano ni mu rusengero imbere

Yakomeje avuga ko bamaze kubona iby’ibanze bikenewe ngo icyo kigo cyemererwe gukora mu buryo bwemewe n’amategeko agenga ibigo biciriritse mu Rwanda. Yasabye abifuza kuba abanyamuryango ba Coopec Betesida ko batangira gutanga imigabane yabo muri Cogebank hakaba hakenewe abantu 200 aho buri umwe atanga amafaranga ibihumbi 50.

Bethesda Holy Church Christians

Aba ni bamwe mu bakristo bari baje mu muhango wo kwimika Rugamba Albert ubwo yimikwaga na Rwandamura agahabwa inshingano zo kuba Bishop

Hatagize igihinduka,kuwa 15 Gicuransi 2015 nibwo abakristo ba Bethesda Holy Church bazaba batangiye kubitsa no kuguza muri iki kigo cyabo bahamya ko mu gihe kitari cyera kizababyarira banki bityo bakagera kuri byinshi Imana yabasezeranije.

Gideon N M


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...