Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo agiye gukorera muri Amerika igiterane gikomeye 'Afrika Ignite Connection'

Iyobokamana - 19/04/2026 3:10 PM
Share:
Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo agiye gukorera muri Amerika igiterane gikomeye 'Afrika Ignite Connection'

Umushumba Mukuru w’Itorero CityLight Foursquare, Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo, agiye gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igiterane gikomeye cyiswe Africa Ignite Connection – USA, kigamije kuzamura ubuzima bw’umwuka no gukomeza umurimo w’Imana mu banyarwanda n’inshuti zabo batuye mu mahanga.

Iki giterane gitegurwa ku bufatanye na Diaspora ya CityLight Foursquare iri muri Amerika ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, kikaba kimaze kumenyekana kuko kiba buri mwaka, kandi kigasiga umusaruro ufatika.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo, yavuze ko iki giterane gifite intego nyamukuru yo gukangurira abatuye mu mahanga kwishakamo ububyutse,  guhugura abashumba n’abayobozi mu murimo w’Imana, gutegura no kongerera imbaraga urubyiruko, ndetse no gufasha mu kubaka imiryango ikomeye ishingiye ku ndangagaciro z’Imana.

Yagize ati: "Ignite Connection- USA igamije ⁠gukangurira diaspora kwishakamo ububyutse (revival awareness); guhugura abashumba n’abandi bayobozi (Ministry leadership training); kugira uruhare mu gutegura urubyiruko (Joshua generation empowerment), no kugira uruhare mu kubaka Imiryango (strengthening marriage & families)."

Yatumiye abantu bose bazabishobozwa kuzitabira iki giterane ngarukamwaka kizabera mu mujyi wa Indianapolis, by’umwihariko mu gace ka Avon, ku matariki ya 8 kugeza ku ya 10 Gicurasi 2026. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Ati: "Turasaba ubishoboye wese gushyira imwe muri izo flyers z’igiterane kuri Status ye ndetse no gutumira abandi."

Ignite Connection- USA izitabirwa n’abakozi b’Imana batandukanye bafite ubunararibonye mu murimo w’ivugabutumwa, ari bo: Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo n'umugore we Pastor Solange Masengo, Pastor Stacy Collins, Rev. Amos Mukiza, Bishop Joseph Semuhanuka, Apostle James Haduma na Pastor Dr. Rachid Masih.

Abazitabira iki giterane, bazaramya Imana banayihimbaze mu ndirimbo z'abaririmbyi bakunzwe batandukanye barimo Aime Frank, Tresor Zikama, Abanaziri USA, Abayumbe, Mass Choir Indianapolis, Alexis Bisama Mukongomani n'abandi.

Iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti: “A house of prayer for all nations”, ikaba ishingiye ku ijambo riboneka muri Yesaya 56:7, risobanura umuhamagaro wo kubaka inzu y’amasengesho ihuza abantu bose, baturutse mu mahanga atandukanye.

Haranditse ngo: "Abo na bo nzabageza ku musozi wanjye wera, mbanezereze mu nzu yanjye y'urusengero. Ibitambo byabo byoswa n'amaturo yabo bizemerwa bitambirwe ku gicaniro cyanjye kuko inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n'amahanga yose.”

Ibikorwa bizaranga iki giterane birimo inama z’ububyutse (Revival meetings) zizaba ku wa 9 no ku wa 10 Gicurasi, ijoro ry’ubusabane rizaba ku wa 8 Gicurasi, n’amahugurwa arimo ayerekeye umuryango n’urushako, hamwe na seminari zigenewe abashumba n’abayobozi mu rwego rwo kubongerera ubumenyi mu miyoborere, byose bizaba ku wa 9 Gicurasi 2026.

Iki giterane Ignite Connection 2026- USA cyitezweho kuzana impinduka nziza mu buzima bw’abazacyitabira, binyuze mu gusenga, guhugurwa no gusabana mu buryo bwubaka ukwizera n’ubumwe bw’abakristo batuye muri diaspora.

Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo ni umunyamategeko w’umwuga, akaba anigisha amategeko muri Kaminuza. Ni Umushumba akaba n'umwanditsi w'Ibitabo aho amaze gushyira ku isoko ibitabo birimo: 'Intimacy with God', 'The Grace of God' na 'Beyond boundaries'. Ari mu bapasiteri mbarwa mu Rwanda bakoresha neza imbuga nkoranyambaga mu buryo bw'ivugabutumwa.

Azwiho gushyigikira impano z'abaririmbyi dore ko Itorero ayoboye rya "CityLight Foursquare" ribarizwamo ndetse ryareze mu buryo bw'Umwuka abahanzi n'abaririmbyi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel nka Ben na Chance, Alarm Ministries, Gisubizo Ministries, Aime Frank, James na Daniella, Elysee Bigira, Joyous Melody, Confiance Muhumure n'abandi.

Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo yasabye buri umwe gutumira mugenzi we ntihazagire ucikwa n'iki giterane

Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo n'umugore we Pastor Solange Masengo bazitabira iki giterane kizabera muri Amerika

Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo ni Umushumba Mukuru w’Itorero CityLight Foursquare rifite icyicaro gikuru ku Kimironko muri Kigali

Diaspora ya CityLight Foursquare igiye guhurira muri Amerika mu giterane "Afrika Ignite Connection - USA"

REBA INDIRIMBO "KANANI" YA JOYOUS MELODY IBARIZWA MU ITORERO RYA BISHOP MASENGO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...