Bishop Harerimana wa Zeraphat Holy Church yafunguwe by’agateganyo atanga ingwate y’inzu ye

Iyobokamana - 31/10/2024 4:25 PM
Share:

Umwanditsi:

Bishop Harerimana wa Zeraphat Holy Church yafunguwe by’agateganyo atanga ingwate y’inzu ye

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Bishop Harerimana wa Zeraphat Holy Church n’umugore we bafungurwa by’agateganyo hanyuma inzu yabo ya miliyoni 60 Frw ikaba ingwate.

Ku wa 29 Ukwakira 2024, Bishop Harerimana n’umugore we bakekwaho ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina, bagejejwe imbere y’ubutabera baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Nyuma yo kumva impande zombi mu rubanza rwabaye mu muhezo, kuri uyu wa kane tariki ya 31 Ukwakira 2024 nibwo urukiko rwasomye umwanzuro warwo rwemeza ko Bishop Harerimana n’umugore we barekurwa by’agateganyo.

Aba bombi batanze inzu yabo ifite agaciro ka Miliyoni 60 nk’ingwate y’ikimenyetso cy’uko batazigera batoroka ubutabera.

 

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...