Mu kiganiro na InyaRwanda, Bishop
Gafaranga yavuze ko Annette Murava ataretse umuziki, ahubwo yahisemo gushyira
imbere kubaka urugo.
Gafaranga yasobanuye ko iyo Annette Murava
aza gukomeza gukora indirimbo nyinshi nyuma yo kurushinga, byashobokaga ko yari
gutumirwa hirya no hino, bigatuma asiga umwana muto.
Uyu muhanzikazi wamenyekanye cyane mu
ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka ‘Niho Nkiri’, yarushinganye na
Bishop Gafaranga muri Gashyantare 2023, mu bukwe bwavuzwe cyane mu
itangazamakuru.
Annette Murava amaze igihe agaragara mu
bikorwa bitandukanye bya Gospel, aho indirimbo ze zasakaye cyane mu
bitangazamakuru byo mu Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko kuri
YouTube.
Nyuma yo kurushinga, nubwo atasohoye
indirimbo nshya, yafatanyije n’umugabo we gutegura ibiganiro bigaruka ku buzima
no ku murimo wo kuramya Imana.
Bishop Gafaranga yemeje ko zimwe mu
ndirimbo z’umugore we zatangiye gukorerwa amashusho, kandi ko bidatinze
zizashyirwa hanze.
Ku bijyanye n’urugendo rw’urukundo rwabo,
Bishop Gafaranga yavuze ko bwa mbere yahuriye na Annette Murava ubwo yari
amukeneye mu ndirimbo ye yise “Bya Bihe”.
Aragira ati “Ubwo nateguraga iyi ndirimbo
nasabye umusore twari duturanye witwa Danny kunshakira abakobwa bamfasha mu
majwi, maze aramuzana. Byaje kurangira tunabanye.”
Yongeyeho ko atigeze azuyaza kumubwira
amarangamutima ye, ndetse ko Annette Murava na we yamweretse ko amukunda,
bikaba byaragejeje ku cyemezo cyo kubana nk’umugabo n’umugore.
Ku ruhande rwe, Bishop Gafaranga yavuze ko
atari umuririmbyi uhora asohora indirimbo, ahubwo abikora iyo afite ubutumwa
Imana imushyize ku mutima.
Bishop Gafaranga, witwa mu mazina ye bwite
Gafaranga Jean Paul, ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,
anazwi cyane nk’umuyobozi w’ibiganiro bikundwa kuri YouTube, byibanda ku buzima
bwo kwizera n’imitangire y’inyigisho zishingiye ku ijambo ry’Imana. Yatangiye
ibikorwa bye by’ubuhanzi mu myaka irenga icumi ishize, aho azwi mu ndirimbo
zafashije benshi gukomeza ukwizera kwabo.
Uretse ubuhanzi, Bishop Gafaranga azwi
nk’umwigisha w’ijambo ry’Imana ndetse akaba n’umuyobozi mu itorero ryigenga.
Ibihangano bye bikunze kugaragaza ubuhamya, kwihanganira ibigeragezo no
gushishikariza abantu kugira imibereho ishingiye ku Mana.
Afite impano yo kwandika no gutegura
ibiganiro bihumuriza abantu, ndetse afite intego yo gukomeza gutoza no gufasha
imiryango gutera imbere mu buryo bw’umwuka n’imibereho rusange.
Annette Murava ni umuramyi wamenyekanye mu
Rwanda kubera ubuhanga mu kuririmba indirimbo zo guhimbaza Imana. Yatangiye
ibikorwa by’umuziki wa Gospel mu buryo bugaragara mu ntangiriro z’imyaka ya
2020, aho yagaragaye mu ndirimbo zafashije benshi nko mu guhimbaza no mu
masengesho atandukanye.
Indirimbo ze zagiye zigera ku bantu benshi
binyuze mu bitangazamakuru bitandukanye n’imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko
kuri YouTube aho yakomeje kugira abafana benshi.
Annette Murava azwiho ijwi rituje, rifite
ubushobozi bwo gukoraho imitima, n’ubutumwa bwuje ukwizera n’ihumure.
Bishop Gafaranga yatangaje ko Annette
Murava yari yafashe ikiruhuko mu muziki kugirango abashe kwita ku muryango we
Bishop Gafaranga yateguje indirimbo nshya
za Annette Murava zizasohoka mu mezi ari imbere
Bishop Gafaranga yavuze ko afatanyije na
Annette Murava bakora ibiganiro bigamije gufasha abantu kuramya Imana no
kuyihimbaza