Bishop Gafaranga yasobanuye impamvu Annette Murava yafashe ikiruhuko mu muziki – VIDEO

Imyidagaduro - 26/04/2025 12:20 PM
Share:

Umwanditsi:

Bishop Gafaranga yasobanuye impamvu Annette Murava yafashe ikiruhuko mu muziki – VIDEO

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bishop Gafaranga, uzwi kandi mu biganiro binyura kuri YouTube, yatangaje ko umugore we Annette Murava yahisemo gufata ikiruhuko mu muziki kugira ngo abanze yite ku nshingano z’urugo. Ibi byatumye imyaka ibiri ishira adasohora indirimbo nshya, ariko yizeza abakunzi be ko agaruka vuba.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Bishop Gafaranga yavuze ko Annette Murava ataretse umuziki, ahubwo yahisemo gushyira imbere kubaka urugo. Yagize ati “Ntabwo ntekereza ko Imana izigera itubaza imiziki cyangwa ngo kutayikora kenshi, ahubwo ikintu izatubaza ni ingo zacu. Rero ntekereza ko ari kwiga urugo, kugira ngo ejo arusige ahantu heza.”

Gafaranga yasobanuye ko iyo Annette Murava aza gukomeza gukora indirimbo nyinshi nyuma yo kurushinga, byashobokaga ko yari gutumirwa hirya no hino, bigatuma asiga umwana muto. Ati “Nonese bibaye ngombwa ko ajya mu Bwongereza, azasiga umwana w’amezi atanu? Hari igihe Imana igushyiramo ugasigara ubonwa n’abahanga, ariko si ubunebwe.”

Uyu muhanzikazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka ‘Niho Nkiri’, yarushinganye na Bishop Gafaranga muri Gashyantare 2023, mu bukwe bwavuzwe cyane mu itangazamakuru.

Annette Murava amaze igihe agaragara mu bikorwa bitandukanye bya Gospel, aho indirimbo ze zasakaye cyane mu bitangazamakuru byo mu Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko kuri YouTube.

Nyuma yo kurushinga, nubwo atasohoye indirimbo nshya, yafatanyije n’umugabo we gutegura ibiganiro bigaruka ku buzima no ku murimo wo kuramya Imana.

Bishop Gafaranga yemeje ko zimwe mu ndirimbo z’umugore we zatangiye gukorerwa amashusho, kandi ko bidatinze zizashyirwa hanze.

Ku bijyanye n’urugendo rw’urukundo rwabo, Bishop Gafaranga yavuze ko bwa mbere yahuriye na Annette Murava ubwo yari amukeneye mu ndirimbo ye yise “Bya Bihe”. 

Aragira ati “Ubwo nateguraga iyi ndirimbo nasabye umusore twari duturanye witwa Danny kunshakira abakobwa bamfasha mu majwi, maze aramuzana. Byaje kurangira tunabanye.”

Yongeyeho ko atigeze azuyaza kumubwira amarangamutima ye, ndetse ko Annette Murava na we yamweretse ko amukunda, bikaba byaragejeje ku cyemezo cyo kubana nk’umugabo n’umugore.

Ku ruhande rwe, Bishop Gafaranga yavuze ko atari umuririmbyi uhora asohora indirimbo, ahubwo abikora iyo afite ubutumwa Imana imushyize ku mutima.

Bishop Gafaranga, witwa mu mazina ye bwite Gafaranga Jean Paul, ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, anazwi cyane nk’umuyobozi w’ibiganiro bikundwa kuri YouTube, byibanda ku buzima bwo kwizera n’imitangire y’inyigisho zishingiye ku ijambo ry’Imana. Yatangiye ibikorwa bye by’ubuhanzi mu myaka irenga icumi ishize, aho azwi mu ndirimbo zafashije benshi gukomeza ukwizera kwabo.

Uretse ubuhanzi, Bishop Gafaranga azwi nk’umwigisha w’ijambo ry’Imana ndetse akaba n’umuyobozi mu itorero ryigenga. Ibihangano bye bikunze kugaragaza ubuhamya, kwihanganira ibigeragezo no gushishikariza abantu kugira imibereho ishingiye ku Mana.

Afite impano yo kwandika no gutegura ibiganiro bihumuriza abantu, ndetse afite intego yo gukomeza gutoza no gufasha imiryango gutera imbere mu buryo bw’umwuka n’imibereho rusange.

Annette Murava ni umuramyi wamenyekanye mu Rwanda kubera ubuhanga mu kuririmba indirimbo zo guhimbaza Imana. Yatangiye ibikorwa by’umuziki wa Gospel mu buryo bugaragara mu ntangiriro z’imyaka ya 2020, aho yagaragaye mu ndirimbo zafashije benshi nko mu guhimbaza no mu masengesho atandukanye.

Indirimbo ze zagiye zigera ku bantu benshi binyuze mu bitangazamakuru bitandukanye n’imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko kuri YouTube aho yakomeje kugira abafana benshi.

Annette Murava azwiho ijwi rituje, rifite ubushobozi bwo gukoraho imitima, n’ubutumwa bwuje ukwizera n’ihumure. Yarushinze na Bishop Gafaranga muri Gashyantare 2023, kuva ubwo aba bombi batangiye gufatanya muri gahunda zitandukanye zijyanye no kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Ijambo ry’Imana.

Bishop Gafaranga yatangaje ko Annette Murava yari yafashe ikiruhuko mu muziki kugirango abashe kwita ku muryango we 


Bishop Gafaranga yateguje indirimbo nshya za Annette Murava zizasohoka mu mezi ari imbere 


Bishop Gafaranga yavuze ko afatanyije na Annette Murava bakora ibiganiro bigamije gufasha abantu kuramya Imana no kuyihimbaza

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA BISHOP GAFARANGA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...