Umukino watangiye amakipe yombi akina yigana ubona nta n’imwe ishaka gufungura. APR FC yatangiye kubona uburyo imbere y’izamu binyuze ku barimo William Togui ariko bakabupfusha ubusa.
Ku munota wa 23 Gorilla FC yafunguye amazamu ku gitego cya Khalifa Traore nyuma yo gucenga neza ba myugariro ba APR FC.
Nyuma yo kubona iki gitego, ikipe ya Gorilla FC yatangiye guhererekanya umupira nayo igenzura umukino ndetse APR FC yanabona uburyo abakinnyi bayo bagasifurwa kurarira.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, APR FC yabonye kufura nziza iterwa na Djibrill Ouattara ariko ayitera mu rukuta. Igice cya mbere cyarangiye Gorilla FC iyoboye n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri, APR FC yaje ibona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na William Togui. Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yakomeje gusatira binashoboka ko yabona igitego cya kabiri.
Gorilla FC yakoze impinduka mu kibuga ku munota wa 60 havamo Nduwimana Franck, Khalifa Traore na Nizeyimana Omar, hajyamo Rutonesha Hesbon, Ndikumana Landry na Irakoze Darcy.
APR FC nayo yakoze impinduka mu kibuga havamo Denis Omedi na Memel Dao hajyamo Mugisha Gilbert na Hakim Kiwanuka.
Ku munota wa 75, APR FC yabonye kufura nziza ku ikosa ryakorewe Djibril Outtara aba ari na we uyitera ariko inyura hejuru hejuru y’izamu.
Hari aho Ndikumana Landry wa Gorilla FC yazamukanye neza umupira asigaranye n’umunyezamu ariko arekuye ishoti rinyura impande y’izamu kure.
Ku munota wa 90+4, APR FC yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na William Togui akoresheje umutwe ku mupira wazamuwe na Mugisha Gilbert muri koroneri.
Umukino warangiye ikipe y'Ingabo z'igihugu itsinze Gorilla FC ibitego 2-1, ihita ijya ku mwanya wa kabiri n’amanota 41 aho irushwa na Al Hilal ya mbere inota rimwe.
Shampiyona izakomeza Ejo Saa Cyenda aho Rutsiro FC izakina Marine FC, AS Muhanga ikine na Police FC, Musanze FC ikine na Rayon Sports naho Kiyovu Sports ikine na Gicumbi FC.



William Togui yafashije APR FC gutsinda Gorilla FC
