Kuri uyu wa Kane saa Moya muri Stade Amahoro ni bwo iyi kipe
y’Ingabo z’igihugu ikina na Vipers yo muri Uganda mu mukino wo ku munsi wa
nyuma w’itsinda rya CECAFA Kagame Cup 2026. APR FC yari ifite intego zo gutwara
iri rushanwa, yatangiye nabi inyagirwa na Gor Mahia ibitego 5-0.
Ku mukino wakurikiyeho
yahise itsinda Garde Républicaine ibitego 3-1 none abafana bayo n’abayobozi
bayo baracyafite icyizere ko iri bukatishe itike ya ½. Muri ½ cya CECAFA Kagame
Cup 2026, hazakomeza amakipe atatu yabaye aya mbere mu matsinda ndetse n’indi
kipe imwe yatsinzwe neza.
Birasaba iki ngo APR FC ikomeze?
APR FC kugira ngo ikomeze muri ½ iyoboye itsinda A
irimo birasaba ko kuri uyu wa Kane saa Kumi n'Ebyiri muri Stade inyagira Vipers guhera
ku kinyuranyo cy’ibitego 7-0 kuzamura naho Gor Mahia igatsindwa na Garde
Républicaine.
Kugira ngo izamuke nk’ikipe yatsinzwe neza, byasaba ko Singida ya Kabiri mu itsinda B itsindwa
cyangwa ikanganya na Simba SC mu mukino bafitanye uyu munsi naho Rayon Sports ya Kabiri mu itsinda C
igatsindwa an Al Hilal ibitego 4-0 ku wa Gatandatu.
Hano kandi byasaba kuba APR FC nayo yanyagiye Vipers 4-0 mu gihe Gor Mahia bari kumwe mu itsinda yaba yatsinzwe cyangwa ikanganya na Garde Républicaine.



Uko amatsinda ya CECAFA Kagame Cup 2026 ahagaze kugeza ubu
