Biravugwa: Rayon Sports yamaze kumvikana n’umunya-Nigeria Rafael wahawe akayabo

Imikino - 01/06/2022 9:24 AM
Share:

Umwanditsi:

Biravugwa: Rayon Sports yamaze kumvikana n’umunya-Nigeria Rafael wahawe akayabo

Amakuru akomeje gucicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga aremeza ko ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’umunya-Nigeria ukina mu kibuga hagati wakiniraga Bugesera FC, Raphael Olise Osaluwe bivugwa ko yahawe miliyoni 15 Frw akemera gusinya amasezerano y’imyaka 2.

Uyu mukinnyi wigaragaje cyane muri Bugesera FC mu myaka ibiri ayimazemo, yabengutswe n’umutoza wa Rayon Sports ndetse abasaba ko yaba ari mu bakinnyi azakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

Biravugwa ko bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bihutiye kuganiriza uyu mukinnyi ndetse banumvikana ku masezerano y’imyaka ibiri, anemererwa miliyoni 15 Frw.

Ntabwo Rayon Sports cyangwa uyu mukinnyi bigeze batangaza igurwa rye kuko bategereje ko umwaka w’imikino wa 2021-22 ubanza ugasozwa ubundi isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rigafungurwa, ubundi bakabishyira ku mugaragaro.

Ntabwo ari uyu mukinnyi wenyine uri mu biganiro na Rayon Sports kuko Muhadjiri Hakizimana na Usengimana Faustin bakinira Police FC nabo bivugwa ko ibiganiro bigeze kure, ndetse na Tchabalala ukinira AS Kigali nawe ashobora kugaruka muri iyi kipe yamugize uwo ariwe.

Uyu mwaka w’imikino bisa naho wabereye Rayon Sports imfabusa nyuma yo kugerageza ibishoboka ariko ikabura igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro, gusa intego ni ugushaka igikombe mu mwaka utaha w’imikino.

Rafael ashobora kuzakinira Rayon Sports mu mwaka utaha w'imikino

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...