Uyu
mukinnyi wigaragaje cyane muri Bugesera FC mu myaka ibiri ayimazemo,
yabengutswe n’umutoza wa Rayon Sports ndetse abasaba ko yaba ari mu bakinnyi
azakoresha mu mwaka utaha w’imikino.
Biravugwa
ko bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bihutiye kuganiriza uyu mukinnyi ndetse
banumvikana ku masezerano y’imyaka ibiri, anemererwa miliyoni 15 Frw.
Ntabwo
Rayon Sports cyangwa uyu mukinnyi bigeze batangaza igurwa rye kuko bategereje
ko umwaka w’imikino wa 2021-22 ubanza ugasozwa ubundi isoko ry’igura n’igurisha
ry’abakinnyi rigafungurwa, ubundi bakabishyira ku mugaragaro.
Ntabwo
ari uyu mukinnyi wenyine uri mu biganiro na Rayon Sports kuko Muhadjiri Hakizimana
na Usengimana Faustin bakinira Police FC nabo bivugwa ko ibiganiro bigeze kure,
ndetse na Tchabalala ukinira AS Kigali nawe ashobora kugaruka muri iyi kipe
yamugize uwo ariwe.
Uyu
mwaka w’imikino bisa naho wabereye Rayon Sports imfabusa nyuma yo kugerageza
ibishoboka ariko ikabura igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro, gusa intego ni
ugushaka igikombe mu mwaka utaha w’imikino.
