Biravugwa
ko Masudi Djuma kuri ubu uherereye muri Tanzania yamaze kugeza ibaruwa irega
Rayon Sports muri FERWAFA aho yiteguye kuburana na Rayon Sports ashinja kumwirukana
mu buryo bunyuranyije n’amategeko, akayishyuza miliyoni 58 Frw.
Masudi
kuri ubu utoza Dodoma Jiji FC yo muri Tanzania, yirukanywe muri Rayon Sports
muri Mutarama 2022 nyuma y’ukwezi yarahagaritswe kubera umusaruro mubi.
Nyuma
yo kwirukanwa na Rayon Sports, Masudi yahise ahabwa akazi na Dodoma Jiji FC ikina
mu cyiciro cya mbere muri Tanzania yagezemo muri Gashyantare 2022.
Kuri
ubu amakuru akomeje gucicikana mu bitangazamakuru bitandukanye aravuga ko
Masudi Djuma yamaze kurega Rayon Sports muri FERWAFA ayishyuza miliyoni 58 Frw
kubera kumwirukana bihabanye n’amategeko.
Nyuma yo kwitwara nabi mu mikino irindwi imaze
gukinwa muri shampiyona y’u Rwanda 2021-22, Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri
tariki ya 07 Ukuboza 2021, Rayon Sports yasohoye itangazo rivuga ko yamaze
guhagarika umutoza mukuru Masudi Djuma kubera umusaruro mubi yagaragaje mu
mikino irindwi iyi kipe yari imaze gukina muri uyu mwaka w’imikino. Uyu mutoza
akaba yahagaritswe igihe kitazwi muri Rayon Sports.
Masudi
yahagaritswe muri Rayon Sports amaze gukina imikino Irindwi muri shampiyona y’u
Rwanda 2021-22, yatsinze imikino itatu, atsindwa ibiri ndetse ananganya imikino
ibiri, yari ifite amanota 11/21.
Imikino
itatu Rayon Sports yatsinze harimo uwa Mukura i Kigali, Bugesera i Kigali, na
Etoile de l’Est i Kigali, mu mikino yanganyije harimo uwa Rutsiro i Rubavu na
Espoir FC i Rusizi.
Rayon
Sports yatsinzwe imikino ibiri yari ingenzi ku barayon, kuko ari imikino
y’abakeba abafana baba bategerejeho ibyishimo, aho yabanje gutsindwa na APR FC
nyuma yongera gutsindwa na Kiyovu Sports nayo imaze kuyigira insina ngufi muri
iyi myaka ibiri ishize.
Gutsindwa
na APR FC byazamuye umujinya w’abafana ba Rayon Sports idaheruka igikombe,
bagaragaje akababaro kabo ndetse binavugwa ko banatoboye amapine y’imodoka
y’umutoza Masudi Djuma.
Bidateye
kabiri, Rayon Sports yongeye gutsindwa na mukeba wayo Kiyovu Sports ibitego
2-0, bishyira mu mwijima abakunzi b’iyi kipe batekereza kwegukana igikombe cya
shampiyona uyu mwaka.
Uyu
musaruro w’uyu mutoza w’umurundi utamaze igihe kirekire agarutse muri Rayon
Sports, watumye buri ruhande ruhaguruka kugira ngo hashakwe umuti ugarura ikipe
mu mujyo w’intsinzi.
Nyuma
y’ukwezi kumwe ahagaritswe, Masudi yarirukanywe asimbuzwa umunya-Portugal Jorge
Paxiao nawe kuri ubu bitarakundira muri iyi kipe.
Hategwerejwe
kumenya uko uru rubanza rwa Masudi n’iyi kipe yakiniye akanayitoza uko
ruzarangira.
Si
ubwa mbere Rayon Sports yaba igiye mu manza iregwa n’abatoza bayitoje kuko
yagiye iregwa kenshi ndetse ikanacibwa amafaranga izira kwirukana abakinnyi n’abatoza
mu buryo butemewe n’amategeko.
Biravugwa ko Masudi Djuma yareze Rayon Sports ayishyuza miliyoni 58 Frw

Masudi Djuma yatandukanye na Rayon Sports kubera umusaruro mubi yagaragaje mu ntangiriro za shampiyona