Biravugwa ko Colonel Yuri Medvedev yishwe n'igifaru cy'ingabo ze zarakajwe no kuraswa na Ukraine

Hanze - 27/03/2022 11:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Biravugwa ko Colonel Yuri Medvedev yishwe n'igifaru cy'ingabo ze zarakajwe no kuraswa na Ukraine

Biravugwa ko Colonel Yuri Medvedev wari uyoboye itsinda ry'abasirikare b' u Burusiya bari muri '37 Motor rifle brigade' yishwe n'ingabo ze, zamurakariye kubera kuziyobora nabi ku rugamba byatumye ziraswa n'iza Ukraine, Abarusiya benshi bakahasiga ubuzima.

Ibinyamakuru byandikirwa i Burayi no muri America nka DailMail, The Sun, Independent, Washington Post n'ibindi byanditse kuri iyi nkuru, bemeza ko Colonel Yuri Medvedev yahanwe n'ingabo yari ayoboye.

Bivugwa ko abasirikari b'Abarusiya batwaye igifaru hejuru y'amaguru ya Colonel Yuri Medvedev, nyuma y’uko abagize brigade ya '37 Motor rifle' bagize uburakari bwinshi kubera gutakariza ingabo nyinshi mu mirwano kubw'amakosa ya Medvedev.

Brigade ya 37 Motor rifle yagize uruhare mu mirwano ikomeye yabereye i Makariv muri iki cyumweru, ariko zananiwe kwigarurira uyu mujyi nk'uko inkuru ya Independent ibitangaza.

Byanditswe ko nyuma yo kugongeshwa igifaru, Col Medvedev yajyanywe mu ndege muri Beralus kugira ngo avurwe, ariko akaza kugwa mu bitaro.

Umunyamakuru wo muri Ukraine, Roman Tsymbaliuk, yanditse ku rubuga rwa Facebook ko uyu Colonel Yuri Medvedev yagonzwe n'ingabo ze kubera umujinya zagize, nyuma yo gukubitirwa bikomeye mu mujyi wa Makariv.


Medvedev mu bitaro

Kugeza kuri ubu, NATO na Ukraine bavuga ko ingabo z'u Burusiya zirenga 16.000 ari zo zimaze kwicirwa ku rugamba ndetse izindi zisaga 24.000 zigakomeretswa, igisirikare cy' u Burusiya cyo kivuga ko abakozi bacyo bishwe ari 1351 gusa.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...