Amakuru atangaje y' Ikinyamakuru Times of Isiraheli, avuga ko umwana w’umukobwa yavutse mu ntangiriro z'uku kwezi mu kigo cy’ubuvuzi cya Assuta muri Ashdod yari afite insoro mu nda ye. Akivuga ava mu nda ya Nyina, yageze ku isi atangaje kubera ubunini bw'inda ye, byagaragaraga ko uruhinja rufite igifu kinini kidasanzwe. Ibi byatumye abaganga bakeka ko mu nda ye haba harimo ikintu kidasanzwe.
Inzobere z'abaganga zarateranye mu kwiga ku mwana wari uvutse batangira isuzuma. Nyuma yo gukora ibizamini bya X-ray na Ultrasound, abaganga basanze urusoro imbere mu ruhinja. Umuyobozi wa Neonatologiya muri Assuta, Omer Globus avuga ko batunguwe no gusanga uruhinja rutwite impanga. Yagize ati: "Twatunguwe no kubona ko ari urusoro avukanye."