Aya
makipe abiri yo muri Afurika y’Epfo yakinaga mu cyiciro cyo hasi muri iki
gihugu, gusa ibyabaye ni agahomamunwa ubwo Matiyasi FC yatsindaga Nsami Mighty
Birds ibitego 59-1, harimo 41 byitsinzwe na Nsami.
Amakuru
dukesha ikinyamakuru Soccer24 avuga ko ibi byakozwe byari byateguwe kuko
Matiyasi FC yahataniraga kuzamuka mu cyiciro cya ABC Motsepe League.
Mu
cyiciro aya makipe yakinagamo, Matiyasi FC yari ku mwanya wa gatatu irushwa
amanota atatu n’ikipe ya mbere, gusa hakaba harimo ikinyuranyo cy’ibitego 18.
Matiyasi
na Nsami bateguye uyu mukino bemeranya ko bakora ibishoboka byose ukabonekamo
ibitego byinshi, unarangira Matiyasi FC itsinze ibitego 59-1, ariko icyabaye
agahomamunwa ni uko ibitego 41 byose Nsami Mighty Birds yabyitsinze.
Icyagaragaye
kindi muri uyu mukino ni uko umukinnyi wahawe ikarita itukura mu gice cya
mbere, yatsinze igitego mu gice cya kabiri.
Ishyirahamwe
ry’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo ryahise rihana aya makipe, ahanishwa
guhagarikwa burundu kongera gukina muri Afurika y’Epfo, nyuma yo gushinjwa
ibyaha birimo ruswa no kugambanira indi kipe bari bahanganye.
Si
amakipe yonyine yahanwe kuko abasifuzi na komiseri w’umukino nabo bahanishijwe
kumara imyaka 5 nta gikorwa kijyanye n’umupira w’amaguru bagaragaramo.
Matiyasi FC yatsinze ibitego 59 harimo 41 byitsinzwe na Nsami Mighty Birds