Kigali hateguwe igitaramo kizatangira saa moya za mu gitondo hatekerezwa ku baraye mu tubari

Imyidagaduro - 22/12/2016 9:11 AM
Share:

Umwanditsi:

Kigali hateguwe igitaramo kizatangira saa moya za mu gitondo hatekerezwa ku baraye mu tubari

Mu Rwanda iyo uvuze ibitaramo abantu bumva ibirori biba akenshi ninjoro, iyo hagize ikiba ku manywa bifatwa nk’ibintu bitangaje ni muri urwo rwego igitaramo giteganyijwe mu mujyi wa Kigali tariki ya mbere 01/01/2017 nacyo cyafashwe nk’igitangaje dore ko giteganyijwe saa moya za mugitondo mu rwego rwo gufatirana abaraye mu kabari.

Iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi banyuranye barimo Nutty Neithan umugande uzwi mu ndirimbo nka ‘Bakuwe Kyonywa’ ndetse n’izindi nyinshi , Charly na Nina Dj Anitha Pendo ndetse na Mc Arthur Nkusi uzaba uyoboye ibyo birori nk’umushyushyarugamba, aba bakazatangirana n’abantu bazitabira igitaramo muri ayo masaha ya mugitondo.

Tuganira nuwateguye iki gitaramo ‘Sylivie’ yahamirije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko iki gitaramo kizaba tariki 01 Mutarama 2017 guhera saa moya za mugitondo abantu bakazishimisha nyuma y’ijoro bazaba baraye bishimira kurangiza umwaka arinako bishimira gutangira umushya bazaba batangiye wa 2017, iki gitekerezo ngo yakigize kubera kubona abantu Babura aho basohokera mu gitondo cya tariki 1 Mutarama bityo ahitamo gukora icyo we yise AfterParty ya Bonne anne.

Sylivie yagize ati “njye nagize iki gitekerezo kubera ko najyaga mbona kuri Bonne anne mu gitondo abantu bagifite umwanya wo kuba bishimira umwaka mushya, bityo ngira igitekerezo cyo gutegura igitaramo kizatangira abantu batarataha aho kugira ngo babyuke babakoroperaho aho banywereye mutundi tubari,  nkumva babyuka baza gukomereza ibyishimo hamwe nabandi mu gitaramo unaniwe yitera amazi  dore ko umuntu wese uzaza koga muri (Piscine) bizaba ari Ubuntu.”

pool party

Saa Moya za mugitondo nibwo igitaramo kizaba gitangiye

Iki gitaramo cy’amateka kizabera ahazwi nka Beirut ahahoze hitwa Aloha, kwinjira muri iki gitaramo bikaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5000frw), ugataramirwa n’abahanzi twavuze haruguru ucurangirwa n’aba Dj barimo Dj Anitha Pendo ndetse na Dj Khalim arinako abashaka koga Piscine izaba ifunguye. Sylivie yibukije abantu ko atari abaraye mu tubari gusa bazitabira iki gitaramo kuko hari n’imiryango yakwitabira icyo gitaramo kabone nubwo nijoro baba batasohotse.

KANDA HANO WUMVE SYLIVIE WATEGUYE IKI GITARAMO ASOBANURA IMIGENDEKERE YACYO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...