Umuraperi Polyvalen ukorera umuziki mu Ntara y’Amajyepfo ni we wabanje ku rubyiniro, atangiza ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byatangiriye mu Karere ka Huye. MC Buryohe na Bianca ni bo bayoboye iki gitaramo kiri kuba mu mwuka mwiza no mu byishimo byinshi.
Umujyi wa Huye uri kwakira iki gitaramo gikomeye gifungura ku mugaragaro iri serukiramuco. Abahanzi bamaze kuririmba barimo Polyvalent, Amalon na Ross Kana. Abandi bari buririmbe barimo Davis D, Bushali, Chriss Eazy, Marina, Kenny Sol na Kivumbi King.
Abakunzi b’umuziki i Huye bakomeje kwishimira ibi birori bihambaye.

Umuhanzi Polyvalent ukorera umuziki mu Karere ka Huye, ni we wabanje ku rubyiniro






Ross Kana yatanze ibyishimo ku bakunzi b'umuziki bo mu Karere ka Huye
