Birangajwe imbere na Congo! Ibihugu bitanu bikennye kurusha ibindi bizakina igikombe cy’Isi cya 2026

Imikino - 21/05/2026 2:47 PM
Share:

Umwanditsi:

Birangajwe imbere na Congo! Ibihugu bitanu bikennye kurusha ibindi bizakina igikombe cy’Isi cya 2026

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iyoboye urutonde rw'ibihugu bikennye bizakina imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.

Guhera tariki ya 11 Kamena kugeza tariki ya 19 Nyakanga 2026 ni bwo muri ibi bihugu bitatu hazakinwa iri rushanwa riba rihanzwe amaso n’Isi yose.

Ibihugu 48 bizakina iki gikombe cy’Isi ntabwo biri ku rwego rumwe mu bijyanye n’ubukungu bityo akaba ariyo mpamvu hari ibiri inyuma kurusha ibindi aho byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika.

Ibihugu bitanu bikennye kurusha ibindi mu gikombe cy’Isi cya 2026;

5. Uzbekistan

Iki gihugu kizaba gihagararire umugabane wa Aziya muri iyi mikino y’igikombe cy’Isi cya 2026 ni ubwa mbere kizaba kigiye gukina iri rushanwa. Gituwe n’abarenga Miliyoni 37, buri muturage ku mwaka akaba abarirwa ko yinjiza hagati ya $6,000 na $7,000 400 hashingiwe ku musaruro mbumbe w'Igihugu.

 4. Cape Verde

Cape Verde niyo iza ku mwanya wa kane mu bihugu bikennye bizitabira igikombe cy’Isi cya 2026. Iki gihugu kizaba gihagarariye umugabane wa Afurika gituwe n’abaturage barenga ibihumbi 600, buri muturage ku mwaka akaba abarirwa ko yinjiza hagati ya $5,500 na $6,500 hashingiwe ku musaruro mbumbe w'Igihugu.

Ni ubwa mbere 4. Cape Verde izaba yitabiriye igikombe cy’Isi mu mateka.


 3. Jordan

Iki gihugu ni ubwa mbere mu mateka kigiye gukina igikombe cy’Isi kikaba gihagarariye Umugabane wa Aziya. Gituwe n’abaturage hafi Miliyoni 11.5. Buri muturage muri iki gihugu ku mwaka abarirwa ko yinjiza hagati ya  $5,000 na $6,000 hashingiwe ku musaruro mbumbe w'Igihugu.

 2. Haiti

Ku mwanya wa kabiri mu bihugu bikennye bizakina igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera mu bihugu bitatu bwa mbere mu mateka.

Haiti ni igihugu cyo muri Caraïbes kimaze imyaka myinshi gihanganye n’ibibazo by’ubukungu, ibiza ndetse n’umutekano muke. Kuba cyarakatishije itike y’igikombe cy’Isi byafashwe nk’amateka akomeye ku baturage bacyo dore ko yaherukaga kugikina mu 1974.

Gituwe n’abaturage hafi Miliyoni 11.7 aho buri muturage abarirwa ko yinjiza $3,400 ku mwaka hashingiwe ku musaruro mbumbe w'Igihugu.


1.Congo

Iki gihugu cyo muri Afurika yo hagati ni cyo kiza imbere mu bifite ubukungu buri hasi mu bazitabira Igikombe cy’Isi. Nubwo gifite umutungo kamere mwinshi cyane, abaturage benshi baracyugarijwe n’ubukene bukabije. Congo yaherukaga gukina Igikombe cy’Isi mu 1974 ikiri Zaire.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ituwe n’abaturage barenga Miliyoni 124 buri muturage abarirwa ko yinjiza hafi $649 ku mwaka hashingiwe ku musaruro mbumbe w'Igihugu.

Congo niyo iza imbere mu bihugu bikennye bizakina igikombe cy'Isi cya 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...