Biramahire Abeddy yabonye ikipe muri Algeria, umusimbura we muri Rayon Sports araboneka

Imikino - 25/07/2025 6:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Biramahire Abeddy yabonye ikipe muri Algeria, umusimbura we muri Rayon Sports araboneka

Rutahizamu w’Umunyarwanda Biramahire Abeddy waherukaga kongera amasezerano muri Rayon Sports, yumvikanye n’ikipe ya Entente Sportive Setifienne yo mu cyiciro cya mbere muri Algeria, umusimbura we Habimana Yves araboneka.

Uyu mukinnyi waherukaga kongera amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports yumvikanye na ES Setif kuzayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri. Amakuru avuga ko azahabwa ibihumbi 50 by’Amadorali ubundi Rayon Sports igahabwamo Miliyoni 20 z’Amanyarwanda.

Biramahire Abeddy agiye kwerekeza muri Entente Sportive Setifienne yasoje umwaka ushize muri shampiyona iri ku mwanya wa 6 n’amanota 41 muri Algerian. Iyi kipe kuri ubu itozwa na Antoine Hey wigeze gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda,Amavubi.

Uyu rutahizamu yari yarageze muri Rayon Sports mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka aho yakinnye imikino yo kwishyura ya shampiyona agasondamo ibitego 5 ndetse agatsinda 4 mu gikombe cy’Amahoro.

Nyuma y’uko uyu mukinnyi yumvikanye n’iyi kipe, hahise hashakwa umusimbura we aho bivugwa ko ari  Rayon Sports yamaze kumvikana na Rutsiro kugira ngo igure rutahizamu wayo, Habimana Yves.

Uyu mukinnyi yari agifitiye amasezerano y’umwaka umwe iyi kipe gusa bivugwa ko Murera izayishyura Miliyoni 10 Frw.

Habimana Yves ari uri mu bakinnyi bitwaye neza mu mwaka ushize w'imikino aho yatsinze ibitego 8 ndetse agatanga imipira 6 ibivamo muri shampiyona. Ni mu gihe mu gikombe cy’Amahoro ho yatsinze ibitego 3.

Biramahire Abeddy waherukaga kongera amasezerano muri Rayon Sports agiye kwerekeza muri Algeria

Habimana Yves yamaze kumvikana na Rayon Sports kujya gusimbura Biramahire Abeddy


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...