Abari muri urwo rugo bavuga ko bumvise abantu bari mu matungo mu gicuku, bakabyuka bagiye kureba bagasanga ari itsinda ry’abantu bazengurutse urugo. Nyir’urugo ngo agihamagara ngo bamutabare, bahise bamutema ndetse n’abandi byarabaye baratemwa.
Uwamahoro Robert yagize ati: “Nabyutse numva databuja ari gutaka nkigera hanze bankubita inkoni ndetse n’abandi twari kumwe baza gutabara bahita babatema. Batwaye ihene icyenda ariko uko dukomeza gutabaza zimwe zangaga kugenda bazitemye aho eshatu bazitaye bazisiga hano. Ni nako bagiye mu nkoko nazo barazica izindi barazitwara. Byari biteye ubwoba.”
Abaturanyi bavuga ko ubujura bw’amatungo magufi bukabije aho ba nyirayo bashobora no kuhasiga ubuzima. Mugabo Shabani agira ati: “Ibi birakabije cyane.Ubu bamaze kwiba ahantu 4 mu minsi mike. Bibye ihene 6 kwa samu.
Ejobundi bibye hariya hepfo bazitwara bareba bababwira ko nibavuga babica baraceceka kugeza mu gitondo ni bwo bavuze ibyababayeho. Turasaba ko hakorwa iperereza ndetse n’amarondo akongererwa ubushobozi ku buryo batwamururaho aba bagizi ba nabi.”
Hari abavuga ko ubwoba bwabatashye ku buryo kuryama ufite itungo mu rugo ari ikibazo. Mukeshimana Verediyana yagize ati: “Twavuye Kanguka tuza gutura hano dushaka kuhororera. Ariko aho bigeze turimuka dusubireyo kuko abajura batumereye nabi.
Ubu se mwo kabyara mwe ubu ko mbana n’umusaza gusa muri uru rugo tuzahangana na bariya bantu bateye mu rugo rurimo abasore bangana kuriya bakabatema? Ndumva mfite ubwoba bwinshi pe. Ibi bintu byaduteye ubwoba pe. Batemye abantu aho babiri barembeye ndetse banatema amatungo.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba SP Hamdun Twizerimana yemeje aya makuru avuga ko abatemwe batwawe mu bitaro bya Nyagatare. Ati: “Ni byo abantu bataramenyekana bateye umuturage mu Mudugudu wa Rutaraka bakomeretsa abantu 6.
Polisi yahageze itwara abakomerekejwe kwa muganga aho bari kwitabwaho mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo abakoze ibi batahurwe. Turasaba abaturage gutanga amakuru yafasha mu kuba ababigizemo uruhare bafatwa.”
Abaturage b’i Rutaraka bifuza ko abafashwe bajya babiryozwa n’ubutabera aho kubafata, bagahita bagaruka kuko bucya bagiye kwiba ahandi.
Src: Imvaho Nshya
