Ikipe ya APR FC ibinyujije ku nkuta z'imbuga nkoranyambaga zayo yatangaje Fitina Ombolenga nk'umukinnyi wayo.
Nyuma y'uko uyu myugariro atangajwe yaganiriye na Televiziyo y'igihugu avuga ko ari ibintu byamushimishije kuba yasubiye muri APR FC.
Yagize ati: "Ni Ibintu nishimiye kuko njya no kuyivamo byari ibintu nsa nk'aho ntasobanukiwe neza ariko kuba nyisubiyemo ni ibintu byiza cyane nishimiye kurushaho."
Yavuze ko umwaka yamaze muri Rayon Sports utari woroshye bijyanye n'ibyo yashinjwaga birimo kwitsindisha.
Ati: "Umwaka namaze muri Rayon Sports wari umwaka utoroshye cyane cyane muri izi mpera za shampiyona ibintu byagiye bibamo byinshi cyane byatumaga umuntu acika intege.
Hari amagambo yazaga ngo mwitsindishije kubera ngo ruswa ukibaza ngo ruswa yihe umuntu yaguha igatuma utsindisha ikipe n’abafana bangana kuriya."
Fitina Ombolenga yavuze ko yari yerekeje muri Rayon Sports yumva afite inyota yo gutwarana nayo igikombe gusa akaba yaratunguwe no kumva bamwe mu bayobozi baragiye bamushinja kwitsindisha.
Ati: "Mu by'ukuri nabaga mfite inyota yo kuvuga ngo nari mvuye muri APR FC ntwaye igikombe ngeze no muri Rayon Sports nkahita ntwara igikombe byaba ari ibintu byiza ariko ukumva n’abayobozi barabishimangiye 100% nkaho banagufashe cyangwa banakubonye ukumva nyine ni ibintu biguciye intege cyane."
Ombolenga Fitina yavuze ko kuba yarabeshyerwaga byatumye acika intege. Ati: "Mu by'ukuri ntabwo umuntu yakubeshyera icyo kintu utarigeze unagikora mu buzima bwawe ngo wumve umeze neza naratahaga ariko nkumva integer zaragiye nkajya no mu myitozo nkumva nsa naho nabyanze burundu kubera icyo kintu cyo kuvuga ngo ruswa."
Yavuze ko isomo yize mu gihe yamaze muri Rayon Sports ari ukubera ko mu mupira w’amaguru uramutse utihanganye ushobora kuwureka burundu cyangwa ukaba wakora ikintu cyatuma ugira isura mbi muri rubanda.
Uyu myugariro yavuze ko bigoye ko aramutse atandukanye na APR FC, ikipe ya Rayon Sports itaza mu makipe yatekereza kwerekezamo.
Ati"Ndibaza itazamo ntabwo yazamo. Bragoye ko nasubirayo n'ibibazo nahaboneye kandi ndegana nta n’ikintu cyukuri kirimo biragoye cyane".
Fitina Ombolenga yari yarageze muri Rayon Sports mu mpeshyi y'umwaka ushize avuye muri APR FC yari yaragezemo muri 2017 none yongeye kuyisubiramo.
Fitina Ombolenga yavuze ko gusubira muri APR FC ari ibintu byamushimishije
Ombolenga yavuze ko bigoye ko yasubira muri Rayon Sports