'Binkorera' igiye gucezwa! Sheeba mu bazafatanya na The Ben i Kampala

Imyidagaduro - 29/01/2024 11:05 AM
Share:

Umwanditsi:

'Binkorera' igiye gucezwa! Sheeba mu bazafatanya na The Ben i Kampala

Abarimo umuhanzikazi Sheebah Karungi, abanyarwenya Madrat & Chiko n'abandi bamaze gutangazwa nk'abazafatanya n'umuhanzi w'umunyarwanda The Ben uzatanga ibyishimo muri Uganda.

Ukwezi kwa Gashyantare, igihe cyiza cy'abakundana ariko bikaba akarusho ku wa 14, umunsi nyirizina w'abakundana.

Umunsi w'abakundana tariki 14 Gashyantare, biba byiza iyo abakundana bawizihije bari kumwe bikaba amahire barimo bumva indirimbo zuje imitoma. Iyi ikaba impamvu igiye kwerekeza The Ben  i Bugande.

Binyuze muri Sosiyete ya Comedy Store y'umunyarwenya Alex Muhangi, umuhanzi mpuzamahanga w'umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yatangarije abakunzi be ko umunsi w'abakundana tariki 14 Gashyantare, azawizihiriza i Kampala mu gitaramo cyiswe "The Ben live in Kampala".

Nyuma yo gutangaza amatariki azataramirayo, hatangajwe abazamufasha ku rubyiniro biganjemo abanyarwenya muri iki gihugu yavukiyemo.

Iki gitaramo kizagaragaramo umuhanzikazi Sheebah Karungi bamaze imyaka itandatu bakoranye indirimbo"Binkorera" yakunzwe.

Usibye uyu muhanzikazi bakoranye iyi ndirimbo, hazaba hariho abandi banyarwenya bahagaze neza muri Uganda barimo amatsinda Madrat & Chiko, Sammie & Shawa, Merry Hearts Comedian n'abandi.

The Ben agiye gutaramira muri Uganda afata nk'iwabo ha kabiri cyane ko yahavukiye, nyuma y'uko azabanza agatanga ibyishimo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bazitabira Rwanda Day ku wa 02 no ku wa 03 Gashyantare 2024.

The Ben yaherukaga gutaramira muri Uganda 2022 mu bitaramo birimo icyo yakoreye mu biro bya Perezida wa Uganda Museveni.

Sheebah Karungi na The Ben ni ubwa mbere bagiye guhurira ku rubyiniro kuva bakorana indirimbo muri 2017.

The Ben usibye kuba agiye gutaramira muri Uganda ari kumwe na Sheebah, asanzwe afitanye umubano mwiza n'abahanzi baho barimo B2C bakoranye "No you no life" "This is love" yakoranye na Rema Namakula n'abandi.

The Ben aritegura gutaramira muri Uganda, azahurira ku rubyiniro na Sheeba Karungi


The Ben yavukiye i Bugande none agiye kubaha urukundo ku munsi w'abakundana
Sheebah Karungi azafatanya na The Ben i Kampala

Sheebah asanzwe azwiho kuryoshya urubyiniro


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...