Binance yatangiye kugaruza amwe mu mafaranga yibwe mu gitero cy’amateka cya miliyari $6.3

Ubukungu - 31/10/2026 4:12 AM
Share:

Umwanditsi:

Binance yatangiye kugaruza amwe mu mafaranga yibwe mu gitero cy’amateka cya miliyari $6.3

Ikigo gikomeye mu gucuruza amafaranga kuri murandasi, Binance, cyatangaje ko cyatangiye kugaruza amwe mu mafaranga y’abakiliya yibwe mu gitero cy’ikoranabuhanga cyibasiye urubuga rwacyo, kikaba gishobora kuba ari cyo kinini kibaye mu mateka y’icuruzwa ry’aya mafaranga.

Mu makuru yatangajwe ku wa 30 Ukwakira 2026, Binance yavuze ko abajura bibye umutungo wa miliyari 6,3 z’amadolari ya Amerika ($6.3 billion).

Iki kigo cyatangaje ko cyatangiye gukorana n’inzego z’umutekano, ibigo bikurikirana ibikorwa byo kuri blockchain n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo hakomeze gushakishwa umutungo wibwe no kuwugaruza.

Binance yatangaje ko ku bufatanye n’ibindi bigo by’ikoranabuhanga, hamaze gufatirwa umutungo ufite agaciro ka miliyari 3 z’amadolari ya Amerika.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Business Insider Africa ivuga ko, iki kigo kandi cyavuze ko cyateganyije miliyari $6,34 z’amafaranga yacyo kugira ngo gishobore kwishyura igihombo cyemejwe no kurinda abakiliya kugerwaho n’ingaruka z’icyo gitero.

Kuri ayo mafaranga, Binance yavuze ko miliyari $5 yari isanzwe iri mu bwoko bw’imitungo yibwe, mu gihe yari ikomeje gushaka andi kugira ngo abakiliya bashobore gusubizwa umutungo wabo mu bwoko bumwe n’ubwo bari bafite mbere.

Mu itangazo ryayo, Binance yagize iti: “Binance yatangiye kugaruza umutungo w’abakiliya wagizweho ingaruka, kandi ikomeje gukorana n’inzego z’umutekano, abatanga imitungo, ibigo by’ubutasi bwa blockchain n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo ikurikirane, ifatire kandi igaruze andi mafaranga.”

Uko igitero cyagenze

Binance yabanje gutangaza ko igitero gishobora kuba cyaraturutse kuri mudasobwa y’umukozi ushinzwe ibikorwa by’ikoranabuhanga yari yarinjiriwe n’abagizi ba nabi. Ibyo byaba byarabahaye uburyo bwo kwinjira muri sisitemu z’ikigo no gukora ihererekanya ry’amafaranga ritari ryemewe.

Nyuma y’iperereza ry’ibanze, Binance yavuze ko hari n’izindi nzira z’igitero cyakoreshejwe, ariko ntiyahita itangaza ibisobanuro birambuye. Yavuze ko izasohora raporo ya tekiniki isobanura ibyabaye igihe iperereza rizaba rirangiye.

Ibigo bikurikirana amafaranga yo kuri blockchain birimo TRM Labs na Chainalysis byagaragaje ko hari amahirwe menshi y’uko igitero cyakozwe n’itsinda ry’abajura bo muri Koreya ya Ruguru rizwi nka TraderTraitor. Icyakora, Binance ubwayo ntiyari yatangaza uwo ishinja iki gitero.

Mu gihe iperereza rigikomeje, Binance yavuze ko abakiliya bashobora gukomeza gushyira amafaranga kuri konti zabo, ariko ko serivisi yo kuyabikuza yari yahagaritswe by’agateganyo mu gihe hakorwa igenzura ry’umutekano. Iki kigo cyari cyatangaje ko cyizeye kongera gusubukura serivisi yo kubikuza mu masaha agera kuri 45.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...