Natasha Karugire, ni umukobwa wa Perezida Yoweri
Museveni n'umugore we Janet Museveni. Ni umwe mu bakobwa batatu ba Perezida Museveni na Janet Musavene ari bo; Diana Museveni
(washakanye na Geoffrey Kantu), Natasha Museveni (washakanye na Edwin Karugire)
na Patience Museveni (washakanye na Odrek). Aba bakobwa bose bashatse
abagabo bakiri amasugi nk’uko Janet Museveni
yabitangaje mu nkuru yatambutse mu kinyamakuru cyo muri Kenya (Nairobinews).

Natasha,
agaragara mu myidagaduro nk’umunyamideli, akaba yerekana imyenda igezweho idoze mu
bitenge-ibituma amafoto ye menshi akundwa cyane. Uyu mugore w’imyaka 44 y’amavuko, mu 1990 ni bwo yavuye i Londres kwiga ibijyanye n’imideli (Fashion)
nyuma ashinga inzu ya Kaine, uruganda rukora imideli.
Uyu mugore kandi ni umuhanga mu bijyanye no gukina no gutunganya
ibijyanye na Filime. Hari Filime azwimo yitwa '27 Guns' akaba aru filime ivuga kuri Se, Perezida Museveni na
bagenzi be mu gisirikare mu gihe cy’intambara babohora Uganda. Natasha ni we
wanditse kandi ayobora iyi filime
yerekanwe bwa mbere i Kampala ku ya 8 Nzeri 2018, nyuma yerekanwa i
Johannesburg muri Afurika y'Epfo.

Natasha Museveni ukunda cyane Imideli na Filime ari mu bagore b’uburanga muri Uganda
Natasha ari kumwe n'abavandimwe be.

Natasha Museveni umukobwa wa Perezida Museveni