Billy Jakes yakoze igitaramo yatumiyemo Aline, Gaby na Alarm avuga amagambo akomeye kuri Prophet Sultan-AMAFOTO

Iyobokamana - 01/04/2019 5:28 PM
Share:

Umwanditsi:

Billy Jakes yakoze igitaramo yatumiyemo Aline, Gaby na Alarm avuga amagambo akomeye kuri Prophet Sultan-AMAFOTO

Irakoze Billy uzwi mu muziki nka Billy Jakes yakoze igitaramo 'Youth in praise live concert' gihamagarira urubyiruko kwakiga agakiza aho yari yatumiye Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi na Alarm Ministries. Muri iki gitaramo, Billy Jakes yatangaje amagambo akomeye kuri Prophet Eric Sultan.

Iki gitaramo 'Youth in praise live concert' cya Billy Jakes uzwi mu ndirimbo 'Umunyamateka', 'Haleluya' n'izindi cyabereye muri Kigali Convention Center tariki 30 Werurwe 2019 kuva saa Kumi n'ebyiri kugeza saa Tanu z'ijoro. Kwinjira byari 5,000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 15,000Frw muri VIP ugahabwamo n’icyo kunywa. Iki gitaramo cyaritabiriwe cyane, gusa umubare munini wari abakristo b’itorero Zeal of the Gospel church rikuriwe na Prophet Eric Sultan akaba ari naryo torero Billy Jakes asengeramo. Mu bantu bazwi mu muziki bitbairiye iki gitaramo harimo; Tonzi, Israel Mbonyi, Patient Bizimana, Knowless Butera, Alex Muyoboke, Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, Gentil Misigaro, Alice Big Tonny n'abandi.


Billy Jakes mu gitaramo 'Youth in praise live concert'

Muri iki gitaramo cyayobowe na Aline Gahongayire, Billy Jakes yaririmbye indirimbo ze zitandukanye benshi barafashwa cyane. Yacuranze umuziki w’umwimerere abifashijwemo n’abacuranzi babizobereyemo ndetse n’abaririmbyi b’amajwi agororotse cyane aryoheye amatwi. Abantu bari muri iki gitaramo bakozweho cyane n’indirimbo za Billy Jakes biba akarusho ubwo yaririmbaga indirimbo ye ‘Umunyamateka’. Abandi baririmbye muri iki gitaramo ni Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, Joanna Kalisa na Alarm Ministries hakiyongeraho n’abandi baririmbye mu buryo butunguranye barimo; Gentil Misigaro, Alice Big Tonny, Olivier The Legend, Freddy Don n’abandi.


Aline Gahongayire na Gaby Kamanzi baririmbanye 'Ndanyuzwe' mu rurimi rw'Igifaransa


Abantu bari bitabiriye ku bwinshi

Billy Jakes yatangaje ko ari umukristo mu itorero Zeal of the Gospel church riyoborwa n’umuhanuzi Eric Sultan. Prophet Sultan wamamaye ubwo yahanuriraga abantu yabanje kubaca amafaranga yise 'Ituro ry'umutambyi', ni we wabwirije muri iki gitaramo, yitsa cyane 'ku buntu'. Yavuze ko Yesu Kristo yacunguye abantu, abaha imbabazi z'iteka ryose. Yavuze ko Yesu yababariye abantu ibyaba byose bakoze n'ibyo bazakora. Icyo bisaba, ngo ni ukwizera gusa ubwo buntu. Icyakora nyuma yaho yatangaje ko ubu buntu budaha abantu uburenganzira bwo gukora ibyaha. Yavuze kandi ko hari ubuntu butangwa na Yesu Kristo bugahesha abantu imigisha y'ubwoko butandukanye. Mu gusoza yasengeye abantu batangaga amaturo ku birenge bye abasabira ibitangaza by'amafaranga abinyujije mu ndirimbo yabaririmbiraga yitwa 'Miracle money'.


Prophet Sultan mu gitaramo cya Billy Jakes

Billy Jakes yavuze amagambo akomeye kuri Prophet Sultan umubyeyi we mu buryo bw’umwuka. Yabuze ko yamushyigikiye bikomeye muri iki gitaramo cye by’akarusho ngo akaba yaramubereye umubyeyi mwiza mu gihe cyose amaze asengera mu itorero uyu muhanuzi ayoboye. Billy Jakes yavuze ko ‘Prophet Sultan ari umubyeyi mwiza yahitiramo buri wese ukeneye umubyeyi mwiza mu buryo bw’umwuka’. Prophet Sultan na we mbere yo kubwiriza, yavuze ko Billy Jakes ari umuhanzi mwiza w’umuhanga ndetse avuga ko ari uwa mbere mu gihugu ku rwego rwe. Yavuze ko nta kabuza Billy Jakes azagera kure hashoboka mu muziki.


Billy Jakes yahanuriwe kuzagera kure cyane mu muziki we

Aline Gahongayire wari uyoboye iki gitaramo mbere yo kwakira Billy Jakes kuri stage, yavuze ko ‘ari umusore mwiza w’igikundiro utarageza imyaka 30 y’amavuko kandi akaba akiri ingaragu’. Yasabye abakobwa kumureba cyane. Yavuze ko nta mpamvu yo guhisha ko umuntu ari mwiza mu gihe koko ari mwiza. Gahongayire ubwo yakiraga Prophet Sultan Eric ku ruhimbi, yamwakiriye mu ndirimbo ivuga ngo ‘Yesu araryoshye, araryoshye bya hatari’. Prophet Sultan nawe yahagurutse arimo kuyiririmba, akayitera akikirizwa n’abakristo be bari biganje muri iki gitaramo. Abari muri iki gitaramo wumvaga hafi ya bose bazi iyi ndirimbo, gusa amakuru Inyarwanda.com yamenye ni uko iyi ndirimbo ariyo muri Zeal of the Gospel church batera iyo barimo kwakira Prophet Sultan.


Billy Jakes ni umuhanzi w'umunyarwanda umaze igihe kinini mu muziki. Yatangiye kuririmba muri 2006, yinjira muri studio bwa mbere muri 2008 kwa Pastor P ahakorera indirimbo ye ya mbere yise 'Ndizera'. Inyarwanda yabajije Billy Jakes aho yakomoye ubuhanzi adusubira agira ati: "Kuririmba ni impano nahawe n'Imana sinavuga ngo ni iy’umuryango kuko imiryango yose nta n’umwe uririmba." Yunzemo ati: “Nakomeje kugira inzara ninyota yo kubimenya neza muri 2012 nkora album yanjye ya mbere yitwa Amen, muri 2017 nkora iya kabiri yitwa "Umunyamateka" nkaba natangiye gukora kuya 3."

Igitaramo aherutse gukora cyari gifite intego yo guhamagarura urubyiruko kwakira agakiza. ’Yabwiye Inyarwanda.com ko yateguye iki gitaramo agendeye ku cyanditswe kiri muri Bibiliya mu gitabo cy'Amaganya ya Yeremiya 3:27. havuga ngo birakwiye ko umusore aremererwa akiri muto. Mbere y'amasaha macye y’igitaramo 'Youth in praise live concert', ni ukuvuga hagati ya Saa Moya na Saa Tanu za mu gitondo, Billy Jakes n'itsinda ry'abakunda umuziki bakoze umuganda rusange basibura inzira y'abanyamaguru (Zebra crosses).


Israel Mbonyi mu gitaramo cya Billy Jakes

Billy Jakes mu gitaramo yakoreye muri Kigali Convention Center

Prophet Claude yitabiriye iki gitaramo

Muhumure Confiance wo muri Alarm Ministries,..nawe asengera muri Zeal of the Gospel church

Gaby Irene Kamanzi yaririmbye indirimbo ye 'Arankunda'


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...