Billy Believe yashyize hanze Album 'Narakunzwe na Yesu' igizwe n'indirimbo 10

Iyobokamana - 03/05/2026 11:25 AM
Share:

Umwanditsi:

Billy Believe yashyize hanze Album 'Narakunzwe na Yesu' igizwe n'indirimbo 10

Umuhanzi Billy Believe (The Trumpet) ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze Album ye ya kabiri yise 'Narakunzwe na Yesu' igizwe n'indirimbo icumi yakoreye i Burundi.

Umuhanzi Billy Believe ubarizwa mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Gitare” yakoreye mu Rwanda. Nyuma yaho, yasubiye mu gihugu cye cy’amavuko cy’u Burundi, aho yakoreye album nshya yise “Narakunzwe na Yesu.”

Iyi album yakozwe mu buryo bugezweho bwa Live Recording, buri kugenda bukundwa cyane mu bahanzi ba Gospel, aho indirimbo zicurangirwa imbere y’abantu zigafatwa mu buryo bw’amajwi n’amashusho icyarimwe. Iki gikorwa cyabaye ku wa 30 Mata 2026, kibera mu Mujyi wa Bujumbura, ahitwa 1:12 Stones.

Billy Believe yavuze ko yahisemo kwita iyi album “Narakunzwe na Yesu” bitewe n’ubutumwa buyigize, bushingiye ku buzima bwe bwite n’umubano afitanye na Yesu Kristo. Ati: “Nayise ‘Narakunzwe na Yesu’ kuko indirimbo ziyigize zivuga ku buzima bwanjye n’uko nabonye urukundo rwa Yesu mu buzima bwanjye.”

Yasobanuye kandi impamvu yahisemo kuyikorera i Burundi, avuga ko ari ho afite itsinda ry’abacuranzi (band) basanzwe bakorana, bituma byoroha kuyikora neza. Nubwo asanzwe atuye mu Rwanda, yavuze ko akunda gukorera no mu gihugu cye cy’amavuko, ariko akomeza no kwifuza ko ibikorwa bye bimenyekana cyane mu Rwanda.

Ati: “N’ubwo ntuye mu Rwanda, i Burundi na ho ni iwacu. Ni yo mpamvu mba numva ngomba kuhakorera, ariko nanone nifuza ko n’ibyo nkora bikomeza kumenyekana cyane mu Rwanda.”

Iyi album igizwe n’indirimbo 10, zimwe zakozweho n’abahanzi n’abatunganya umuziki bo mu Rwanda, izindi zikorwa n’abo mu Burundi, bigaragaza ubufatanye bw’ibihugu byombi mu guteza imbere Gospel.

Mu bahanzi bafatanyije na Billy Believe harimo Davy Victorious ndetse n’abaraperi batandukanye bagize uruhare muri iyi album.

Ku bijyanye n’amajwi (audio), yakoranye na David Gasasira usanzwe ukorana n’umuhanzi Chryso Ndasingwa, naho amashusho (video) yakozwe ku bufatanye na Josheel wo mu Burundi.

Iyi album “Narakunzwe na Yesu” itegerejweho kuzagira uruhare rukomeye mu gukomeza kuzamura umuziki wa Gospel muri aka karere, by’umwihariko mu Rwanda n’u Burundi, aho Billy Believe akomeje kwagura ibikorwa bye no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi.

Umuramyi Billy Believe yashyize hanze Album 'Narakunzwe na Yesu' igizwe n'indirimbo 10


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...