Bill Ruzima yajyanwe mu kigo ngororamuco i Huye

Imyidagaduro - 19/11/2025 9:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Bill Ruzima yajyanwe mu kigo ngororamuco i Huye

Umuhanzi Bill Ruzima wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zirimo ‘Imana y’Abakundana’, yajyanwe kuvurirwa mu kigo Ngororamuco i Huye (Huye Isange Rehabilitation Center) mu Majyepfo y’u Rwanda, ni nyuma y’uko atawe muri yombi afatanwe urumogi rwari mu gikapu cye.

Uyu musore yafunzwe kuva ku wa 15 Ugushyingo 2025, akurikiranyweho icyaha cyo gutunda no gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’umurogi. 

Yajyanywe i Huye nyuma y'uko yari amaze iminsi afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

InyaRwanda yahawe amakuru yizewe yemeza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Ugushyingo 2025, ari bwo uyu muhanzi yajyanwe mu kigo ngororamuco i Huye.

Byagenze gute ngo atabwe muri yombi?

Ku wa 15 Ugushyingo 2025, Bill Ruzima yagiye muri ‘Restaurant’ imwe iherereye ku Kimihurura ahafatira ibyo yari akeneye muri ayo masaha. Yari ari kumwe n'abandi bantu banyuranye, ndetse mu byo yari yitwaje harimo n’igikapu gisanzwe cyarimo ibintu bitandukanye.

Icukumbura rya InyaRwanda rigaragaza ko mu masaha akuze yavuye kuri iyo ‘restaurant’ yerekeza mu kabyiniro nako gaherereye muri ibyo bice.

Agezeyo yibutse ko yasize igikapu muri ya ‘restaurant’ yarimo [Ntabwo tuvuga amazina yayo], hanyuma ahamagara inshuti ye yari yasizeyo ayibwira ko yahibagirewe igikapu, amusaba kukimuzanira asoje akazi yarimo ahakorera.

Igihe cyarageze, wa musore ahamagara Bill Ruzima amubwira ko igipaku agifashe, ndetse ko ari mu nzira ari hafi kumugeraho, undi nawe ati ‘banguka’.

Wa musore yageze ku nyubako irimo akabyiniro [Tutavuga muri iyi nkuru], nk’ibisanzwe anyura mu byuma bisaka, ndetse abashinzwe umutekano bareba ibyo yitwaje mu gikapu yari agiye kwinjirana mu kabyiniro.

Mu byo basanze mu gikapu harimo urumogi rwari mu gapfunyika. Ntakuzuyaza, umusore yahise atega amaboko yambikwa amapingu.

Mu gihe biteguraga kumujyana, wa musore yavuze ko igikapu atari icye, ahubwo ko agishyiriye Bill Ruzima wari mu kabyiniro.

Abandi bati 'tugende utwereke aho ari'. Yagiye yambaye amapingu abereka Bill Ruzima, amapingu baba ari we bayambika, umusore arataha.

Bill Ruzima akigera imbere y’ubugenzacyaha yahise yemera ko yatangiye gukoresha urumogi n’ibindi biyobyabwenge kuva mu 2022.

Ibyo wamenya ku kigo Ngororamuco cy’i Huye, aho Bill Ruzima yagiye kwivuriza:

Huye Isange Rehabilitation Center ni ivuriro rigenzurwa na Leta binyuze muri Polisi y’u Rwanda, ryita ku bafite ibibazo byo gusabikwa n’ibiyobyabwenge n’ubundi burwayi bwo mu mutwe.

Umurwayi cyangwa umuryango we ni bo bisabira ko ajyanwa kwivurizayo aho guhabwa igifungo, kugira ngo afashwe gusubira mu buzima busanzwe.

Si bwo bwa mbere abantu bazwi mu myidagaduro bajya kwivurizayo. Mu ntangiriro za 2025, Fireman yivurijeyo ku bushake bwe, mu gihe abandi barimo Emeline Nyambo, Xinda ndetse na Afrique bafatanywe urumogi, nabo bahoherejweyo. Abenshi bavuyeyo bavuga ko byabafashije mu rugendo rwo kureka ibiyobyabwenge, no kongera kwiyubaka.

Umuhanzi umwe uherutse kuhivuriza yabwiye InyaRwanda ko mu kwezi kumwe yishyuye 600,000 Frw, mu gukurikiraho akishyura 700,000 Frw. Ariko ubu ngo byageze kuri 900,000 Frw.

Undi mutangabuhamya yavuze ko kugira ngo wakirwe ubanza kwishyura 200,000 Frw, hanyuma hakiyongeraho ibindi bijyanye no kwitabwaho.

Yavuze ko iyo ufite Mutuelle de Santé wishyura ibihumbi 400 Frw ukagaragaza 'Transfer' wahawe n'Ibitaro by'Akarere. Iyo ufite ubundi bwishingizi nka RAM, Military Medical Insurance (MMI) wishyura ibihumbi 400 Frw ariko ntugaragaza 'Transfer'.

Umuntu udafite ubwishingizi yishyura ibihumbi 600 Frw, nawe ntasabwa 'Transfer'. Muri ibi byiciro bitatu, buri wese iyo atashye ahabwa 'Facture' y'imiti yakoreshejwe akayishyura ukwayo.

Umuyobozi Mukuru wa Huye Isange Rehabilitation Center, Dr Patrick Rwagatare, yigeze gusobanura ko abivuza bacumbikirwa mu byumba bibiri bitandukanye:

Icyumba gisangirwa (sharing room): 8,200 Frw ku munsi (246,000 Frw ku kwezi).

Icyumba cyihariye (private room): 15,200 Frw ku munsi (456,000 Frw ku kwezi).

Aya mafaranga aba arimo icumbi, ifunguro n’ubuvuzi. Iyo umurwayi amaze koroherwa, arasohoka ariko agasabwa gukomeza kwisuzumisha kenshi.

Serivisi zitangirwa muri iki kigo

-Kuvura ibibazo by’ibiyobyabwenge.

-Kuvura uburwayi bwo mu mutwe burimo guhungabana n’ingaruka zituruka ku biyobyabwenge.

-Gutegura abarwayi gusubira mu buzima busanzwe (rehabilitation).

-Gutanga ubujyanama ku giti cy’umuntu no ku miryango yabo.

-Gucumbikira abarwayi igihe bakiri kwitabwaho.

-Kwakira ubwishingizi butandukanye burimo na Mutuelle de Santé.

Ubwo yari mu bukangurambaga "Ibiyobyabwenge birica tubyirinde kandi tubyamagane", ku wa 17 Kanama 2022, Dr Rwagatare yavuze ko ubuvuzi batanga ari ubwihariye kuko buri murwayi avurwa hashingiwe ku rugero rw’ibiyobyabwenge biri mu mubiri we.

Ati: “Dufite abaganga b’inzobere bavura indwara zo mu mutwe, abagenzura abarwayi n’abandi bafite inshingano zo kubitaho kugeza bakize.”

Ubwo yari mu bukangurambaga bw’iminsi 10 bwo kurwanya ibiyobyabwenge hitegurwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge wizihizwa buri taliki ya 26 Kamena, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yagaragaje ishusho y’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’imibare y’abamaze kubifatirwamo kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025.

Yavuze ati “Muri uyu mwaka wa 2025 guhera mu kwa mbere kugera ku itariki 15 z’ukwezi kwa 6, twagize ibirego 2073 by’ibiyobyabwenge byafatiwemo abantu bagera kuri 683, harimo ababicuruza, ababyikorera ndetse na bamwe babikoresha, muri abo 210 bashyikirijwe ubutabera abasigaye bo ni urubyiruko rw’abana bato cyangwa abo ubutebera bubona ko bakwiriye kujya kugororwa, kwigishwa no kugirango bahabwe andi mahirwe yo kuba bakwikosora bakagaruka muri sosiyete”.

Kuva mu 2015 kugeza mu mpera za 2024, abarwayi 2,278 bamaze kunyura muri Huye Isange Rehabilitation Center. Impuzandengo y’igihe umurwayi amara mu kigo iri hagati y’ukwezi kumwe n’amezi atatu, ariko hari n’abagaruka nyuma yo kongera guhura n’ibibazo.

Ubushakashatsi bwerekana ko abajya muri iki kigo barimo:  38% by’abarwayi ari abakoresha urumogi. 34% bakoresha mugo (heroine). 31% bakoresha inzoga mu buryo buhatse uburwayi. 0.07% bakoresha imiti isanzwe yo kwa muganga bayitindaho nk’ibiyobyabwenge. 0.02% bakoresha Cocaine, n’aho 0.02% bafatwa n’ubusabane bushingiye ku myitwarire nka betting n’imikino y’amahirwe.

Huye Isange Rehabilitation Center iherereye mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda. Gitandukanye n’Ikigo cya Iwawa Rehabilitation Center, kuko cyo gifasha cyane abasore gusubizwa mu buzima busanzwe nyuma yo kujya mu ngeso mbi.

Iki kigo cyakomeje kugirirwa icyizere, ku buryo n’abaturutse mu bihugu bitandukanye nka Congo, Uganda, Cameroun, Côte d’Ivoire na Guinea Conakry bajya kuhivuriza.

Bill Ruzima yajyanwe kuvurirwa mu kigo Ngororamuco i Huye (Huye Isange Rehabilitation Center) mu Majyepfo y’u Rwanda


Urumogi Bill Ruzima yafatanywe barusanze mu gikapu inshuti ye yari imushyiriye ari mu kabyiniro

REBA IKIGANIRO KIGARUKA KURI BILL RUZIMA WAJYANYWE I HUYE MURI REHAB


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...