Uyu musore yafunzwe kuva ku wa 15 Ugushyingo 2025, akurikiranyweho icyaha cyo gutunda no gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’umurogi.
InyaRwanda
yahawe amakuru yizewe yemeza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19
Ugushyingo 2025, ari bwo uyu muhanzi yajyanwe mu kigo ngororamuco i Huye.
Byagenze gute ngo
atabwe muri yombi?
Ku
wa 15 Ugushyingo 2025, Bill Ruzima yagiye muri ‘Restaurant’ imwe iherereye ku
Kimihurura ahafatira ibyo yari akeneye muri ayo masaha.
Icukumbura
rya InyaRwanda rigaragaza ko mu masaha akuze yavuye kuri iyo ‘restaurant’
yerekeza mu kabyiniro nako gaherereye muri ibyo bice.
Agezeyo
yibutse ko yasize igikapu muri ya ‘restaurant’ yarimo [Ntabwo tuvuga amazina
yayo], hanyuma ahamagara inshuti ye yari yasizeyo ayibwira ko yahibagirewe
igikapu, amusaba kukimuzanira asoje akazi yarimo ahakorera.
Igihe
cyarageze, wa musore ahamagara Bill Ruzima amubwira ko igipaku agifashe, ndetse
ko ari mu nzira ari hafi kumugeraho, undi nawe ati ‘banguka’.
Wa
musore yageze ku nyubako irimo akabyiniro [Tutavuga muri iyi nkuru],
nk’ibisanzwe anyura mu byuma bisaka, ndetse abashinzwe umutekano bareba ibyo
yitwaje mu gikapu yari agiye kwinjirana mu kabyiniro.
Mu
byo basanze mu gikapu harimo urumogi rwari mu gapfunyika. Ntakuzuyaza, umusore
yahise atega amaboko yambikwa amapingu.
Mu
gihe biteguraga kumujyana, wa musore yavuze ko igikapu atari icye, ahubwo ko
agishyiriye Bill Ruzima wari mu kabyiniro.
Abandi
bati 'tugende utwereke aho ari'. Yagiye yambaye amapingu abereka Bill Ruzima,
amapingu baba ari we bayambika, umusore arataha.
Bill
Ruzima akigera imbere y’ubugenzacyaha yahise yemera ko yatangiye gukoresha
urumogi n’ibindi biyobyabwenge kuva mu 2022.
Ibyo wamenya ku
kigo Ngororamuco cy’i Huye, aho Bill Ruzima yagiye kwivuriza:
Huye
Isange Rehabilitation Center ni ivuriro rigenzurwa na Leta binyuze muri Polisi
y’u Rwanda, ryita ku bafite ibibazo byo gusabikwa n’ibiyobyabwenge n’ubundi
burwayi bwo mu mutwe.
Umurwayi
cyangwa umuryango we ni bo bisabira ko ajyanwa kwivurizayo aho guhabwa
igifungo, kugira ngo afashwe gusubira mu buzima busanzwe.
Si bwo
bwa mbere abantu bazwi mu myidagaduro bajya kwivurizayo. Mu ntangiriro za 2025,
Fireman yivurijeyo ku bushake bwe, mu gihe abandi barimo Emeline Nyambo, Xinda
ndetse na Afrique bafatanywe urumogi, nabo bahoherejweyo. Abenshi bavuyeyo
bavuga ko byabafashije mu rugendo rwo kureka ibiyobyabwenge, no kongera
kwiyubaka.
Umuhanzi
umwe uherutse kuhivuriza yabwiye InyaRwanda ko mu kwezi kumwe yishyuye 600,000
Frw, mu gukurikiraho akishyura 700,000 Frw. Ariko ubu ngo byageze kuri 900,000
Frw.
Undi
mutangabuhamya yavuze ko kugira ngo wakirwe ubanza kwishyura 200,000 Frw,
hanyuma hakiyongeraho ibindi bijyanye no kwitabwaho.
Yavuze ko iyo ufite Mutuelle de Santé wishyura ibihumbi 400 Frw ukagaragaza 'Transfer' wahawe n'Ibitaro by'Akarere. Iyo ufite ubundi bwishingizi nka RAM, Military Medical Insurance (MMI) wishyura ibihumbi 400 Frw ariko ntugaragaza 'Transfer'.
Umuntu udafite ubwishingizi yishyura ibihumbi 600 Frw, nawe ntasabwa
'Transfer'. Muri ibi byiciro bitatu, buri wese iyo atashye ahabwa 'Facture'
y'imiti yakoreshejwe akayishyura ukwayo.
Umuyobozi
Mukuru wa Huye Isange Rehabilitation Center, Dr Patrick Rwagatare, yigeze
gusobanura ko abivuza bacumbikirwa mu byumba bibiri bitandukanye:
Icyumba
gisangirwa (sharing room): 8,200 Frw ku munsi (246,000 Frw ku kwezi).
Icyumba
cyihariye (private room): 15,200 Frw ku munsi (456,000 Frw ku kwezi).
Aya
mafaranga aba arimo icumbi, ifunguro n’ubuvuzi. Iyo umurwayi amaze koroherwa,
arasohoka ariko agasabwa gukomeza kwisuzumisha kenshi.
Serivisi
zitangirwa muri iki kigo
-Kuvura
ibibazo by’ibiyobyabwenge.
-Kuvura
uburwayi bwo mu mutwe burimo guhungabana n’ingaruka zituruka ku biyobyabwenge.
-Gutegura
abarwayi gusubira mu buzima busanzwe (rehabilitation).
-Gutanga
ubujyanama ku giti cy’umuntu no ku miryango yabo.
-Gucumbikira
abarwayi igihe bakiri kwitabwaho.
-Kwakira
ubwishingizi butandukanye burimo na Mutuelle de Santé.
Ubwo
yari mu bukangurambaga "Ibiyobyabwenge birica tubyirinde kandi
tubyamagane", ku wa 17 Kanama 2022, Dr Rwagatare yavuze ko ubuvuzi batanga
ari ubwihariye kuko buri murwayi avurwa hashingiwe ku rugero rw’ibiyobyabwenge
biri mu mubiri we.
Ati:
“Dufite abaganga b’inzobere bavura indwara zo mu mutwe, abagenzura abarwayi
n’abandi bafite inshingano zo kubitaho kugeza bakize.”
Ubwo
yari mu bukangurambaga bw’iminsi 10 bwo kurwanya ibiyobyabwenge hitegurwa
umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge wizihizwa buri taliki ya
26 Kamena, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yagaragaje
ishusho y’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’imibare y’abamaze kubifatirwamo kuva mu
ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025.
Yavuze
ati “Muri uyu mwaka wa 2025 guhera mu kwa mbere kugera ku itariki 15 z’ukwezi
kwa 6, twagize ibirego 2073 by’ibiyobyabwenge byafatiwemo abantu bagera kuri
683, harimo ababicuruza, ababyikorera ndetse na bamwe babikoresha, muri abo 210
bashyikirijwe ubutabera abasigaye bo ni urubyiruko rw’abana bato cyangwa abo
ubutebera bubona ko bakwiriye kujya kugororwa, kwigishwa no kugirango bahabwe
andi mahirwe yo kuba bakwikosora bakagaruka muri sosiyete”.
Kuva
mu 2015 kugeza mu mpera za 2024, abarwayi 2,278 bamaze kunyura muri Huye Isange
Rehabilitation Center. Impuzandengo y’igihe umurwayi amara mu kigo iri hagati
y’ukwezi kumwe n’amezi atatu, ariko hari n’abagaruka nyuma yo kongera guhura
n’ibibazo.
Ubushakashatsi
bwerekana ko abajya muri iki kigo barimo:
38% by’abarwayi ari abakoresha urumogi. 34% bakoresha mugo (heroine).
31% bakoresha inzoga mu buryo buhatse uburwayi. 0.07% bakoresha imiti isanzwe
yo kwa muganga bayitindaho nk’ibiyobyabwenge. 0.02% bakoresha Cocaine, n’aho
0.02% bafatwa n’ubusabane bushingiye ku myitwarire nka betting n’imikino
y’amahirwe.
Huye
Isange Rehabilitation Center iherereye mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo
y’u Rwanda. Gitandukanye n’Ikigo cya Iwawa Rehabilitation Center, kuko cyo
gifasha cyane abasore gusubizwa mu buzima busanzwe nyuma yo kujya mu ngeso mbi.
Iki
kigo cyakomeje kugirirwa icyizere, ku buryo n’abaturutse mu bihugu bitandukanye
nka Congo, Uganda, Cameroun, Côte d’Ivoire na Guinea Conakry bajya kuhivuriza.

Bill Ruzima yajyanwe kuvurirwa mu kigo Ngororamuco i Huye (Huye Isange Rehabilitation Center) mu Majyepfo y’u Rwanda

Urumogi Bill Ruzima yafatanywe barusanze mu gikapu inshuti ye yari imushyiriye ari mu kabyiniro
