Uyu mugabo w’imyaka 69,
wamenyekanye cyane kubera sosiyete ya Microsoft yashinze, yabivugiye i Addis
Ababa muri Etiyopiya ku cyicaro gikuru cya Afurika yunze Ubumwe, aho yavuze ko
yamaze gufata umwanzuro wo gutanga umutungo we wose, aho 99% byawo azawugenera
ibikorwa bifitiye Afurika akamaro.
Yagize ati: “Vuba aha
nafashe umwanzuro ko umutungo wanjye nzawutanga mu myaka 20 iri imbere. Igice
kinini cy’ayo mafaranga kizakoreshwa mu gufasha gukemura ibibazo mufite hano
muri Afurika.”
Bill Gates ahamya ko
kugira ubuzima bwiza no kubona uburezi bufite ireme ari urufunguzo rwo
gufungura amahirwe ya buri wese, kandi ko ibyo nibigerwaho, buri gihugu cya
Afurika kizaba gishobora kugera ku bukire burambye.
Ku wa 30 Mata 2025, Gates
yatangaje ko azatanga miliyari 200 z’amadolari ya Amerika bitarenze mu 2045,
umwaka fondasiyo ye izaba ifunze burundu imiryango. Uyu niwo mwaka wateganyijwe
nk'iherezo ry’inshingano z'iyi fondasiyo.
Fondasiyo ya Bill na
Melinda Gates imaze gutanga amafaranga arenga miliyari 100 kuva yatangira mu
mwaka wa 2000, yibanda cyane ku bikorwa byo guteza imbere ubuvuzi, uburezi
n’ikoranabuhanga muri Afurika no ku isi.
Hashize igihe ibikorwa
by’ubufasha bituruka ku bafatanyabikorwa mpuzamahanga, cyane cyane Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, bigabanutse, cyane cyane ibifasha abarwayi ba SIDA. Gates
yavuze ko fondasiyo ye izashyira imbaraga mu gushimangira serivisi z’ubuzima
rusange ku mugabane wose.
Yasabye urubyiruko rwa
Afurika gukoresha ubushobozi rufite, cyane cyane mu by’ikoranabuhanga,
ashimangira ko ubushobozi bwa Afurika buri mu bayituye. Yatanze urugero ku Rwanda rwatangiye gukoresha ubwenge bw’ubukorano mu gupima abagore batwite
hagamijwe kumenya kare impamvu zishobora guteza ibyago mu gihe cyo kubyara.
Gates yashimangiye ko
amahirwe ya Afurika ari imbere kandi ko igihe ari iki cyo gufata icyemezo cyo
kuyazamura. Nubwo azatanga 99% by’umutungo we, aracyari mu baherwe bubashywe ku Isi.