Bill Gates yemereye Afurika inkunga ya Miliyari 200$

Ubukungu - 03/06/2025 2:18 PM
Share:

Umwanditsi:

Bill Gates yemereye Afurika inkunga ya Miliyari 200$

Bill Gates, umwe mu bantu batunze cyane ku isi, yatangaje ko agiye gukoresha igice kinini cy’umutungo we mu guteza imbere Afurika, by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima n’uburezi, mu myaka 20 iri imbere.

Uyu mugabo w’imyaka 69, wamenyekanye cyane kubera sosiyete ya Microsoft yashinze, yabivugiye i Addis Ababa muri Etiyopiya ku cyicaro gikuru cya Afurika yunze Ubumwe, aho yavuze ko yamaze gufata umwanzuro wo gutanga umutungo we wose, aho 99% byawo azawugenera ibikorwa bifitiye Afurika akamaro.

Yagize ati: “Vuba aha nafashe umwanzuro ko umutungo wanjye nzawutanga mu myaka 20 iri imbere. Igice kinini cy’ayo mafaranga kizakoreshwa mu gufasha gukemura ibibazo mufite hano muri Afurika.”

Bill Gates ahamya ko kugira ubuzima bwiza no kubona uburezi bufite ireme ari urufunguzo rwo gufungura amahirwe ya buri wese, kandi ko ibyo nibigerwaho, buri gihugu cya Afurika kizaba gishobora kugera ku bukire burambye.

Ku wa 30 Mata 2025, Gates yatangaje ko azatanga miliyari 200 z’amadolari ya Amerika bitarenze mu 2045, umwaka fondasiyo ye izaba ifunze burundu imiryango. Uyu niwo mwaka wateganyijwe nk'iherezo ry’inshingano z'iyi fondasiyo.

Fondasiyo ya Bill na Melinda Gates imaze gutanga amafaranga arenga miliyari 100 kuva yatangira mu mwaka wa 2000, yibanda cyane ku bikorwa byo guteza imbere ubuvuzi, uburezi n’ikoranabuhanga muri Afurika no ku isi.

Hashize igihe ibikorwa by’ubufasha bituruka ku bafatanyabikorwa mpuzamahanga, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigabanutse, cyane cyane ibifasha abarwayi ba SIDA. Gates yavuze ko fondasiyo ye izashyira imbaraga mu gushimangira serivisi z’ubuzima rusange ku mugabane wose.

Yasabye urubyiruko rwa Afurika gukoresha ubushobozi rufite, cyane cyane mu by’ikoranabuhanga, ashimangira ko ubushobozi bwa Afurika buri mu bayituye. Yatanze urugero ku Rwanda rwatangiye gukoresha ubwenge bw’ubukorano mu gupima abagore batwite hagamijwe kumenya kare impamvu zishobora guteza ibyago mu gihe cyo kubyara.

Gates yashimangiye ko amahirwe ya Afurika ari imbere kandi ko igihe ari iki cyo gufata icyemezo cyo kuyazamura. Nubwo azatanga 99% by’umutungo we, aracyari mu baherwe bubashywe ku Isi.

Umuherwe Bill Gates yemeye guha Afurika inkunga ya miliyari 200 z'amadolari


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...