Mu nyandiko ndende yasohoye, Gates yagaragaje ko uko AI na robots bikomeza gutera imbere, bizagenda bishobora gukora imirimo myinshi ku rwego rurenze ubushobozi bwa muntu. Ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bakozi no ku isoko ry’umurimo muri rusange.
Yavuze ko hakenewe gushyiraho igitekerezo cyo kugira imirimo yagenewe abantu gusa, yise “Human Reserved”. Yagereranyije iki gitekerezo n’uburyo ahantu runaka harindwa hagamijwe kubungabunga ibidukikije, nubwo hashobora kubakwaho ibikorwa bitandukanye.
Gates yavuze ko hari inshingano, cyane cyane izisaba impuhwe, ubwumvikane n’ubumuntu, zitagombye kwegurirwa imashini. Yatanze urugero ku kwita ku barwayi, agaragaza ko hari ibihe bimwe na bimwe umuntu aba akeneye kwakira ubutumwa bukomeye cyangwa kwitabwaho n’undi muntu, aho robot cyangwa AI bitagombye gusimbura abantu.
Yanagaragaje impungenge z’uko inzego za leta n’imiryango mpuzamahanga zitaritegura bihagije guhangana n’impinduka zikomeye AI ishobora kuzana. Yavuze ko ingaruka zayo zishobora kugera ku mirimo, uburezi, imisoro, umutekano, ubuzima, amatora n’izindi nzego nyinshi z’ubuzima bw’abaturage.
Gates kandi yibukije ko nubwo AI ishobora gufasha abantu kwiga byinshi, ishobora no kugira ingaruka mbi ku mitekerereze no ku bushobozi bwo gusesengura ibintu byimbitse, cyane cyane mu rubyiruko.
