Bill Gates agiye gutanga Miliyari $200 muri Afurika

Inkuru zishyushye - 08/06/2026 10:32 AM
Share:
Bill Gates agiye gutanga Miliyari $200 muri Afurika

Umuherwe akaba n’uwashinze sosiyete ya Microsoft, Bill Gates, yatangaje ko igice kinini cy’amafaranga agera kuri Miliyari 200 z’Amadolari ya Amerika azatangwa n’Umuryango wa Gates Foundation mu myaka 20 iri imbere, azakoreshwa mu guteza imbere umugabane wa Afurika.

Ibi yabitangarije ku cyicaro cy’African Union kiri i Addis Ababa muri Ethiopia, aho yasabye abayobozi b’ibihugu bya Afurika gukomeza gushora imari mu buzima, uburezi no guteza imbere ikoranabuhanga kugira ngo imibereho y’abaturage irusheho kuba myiza.

Bill Gates yavuze ko aherutse gufata icyemezo cyo gutanga hafi umutungo we wose mu bikorwa by’ubugiraneza mu myaka 20 iri imbere, agaragaza ko Afurika ari yo izahabwa umwanya wa mbere muri uwo mushinga.

Yagize ati: “Nafashe icyemezo ko umutungo wanjye uzatangwa mu myaka 20 iri imbere. Igice kinini cy’ayo mafaranga kizakoreshwa mu gufasha Afurika gukemura ibibazo biyugarije.” 

Nk’uko Gates Foundation yabitangaje, ayo mafaranga azibanda cyane mu guteza imbere serivisi z’ubuzima, kuzamura ireme ry’uburezi, kurwanya indwara z’ibyorezo ndetse no gufasha abaturage benshi kuva mu bukene.

Uyu muryango kandi ufite intego yo kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana, kurandura indwara zica benshi no guteza imbere ubukungu bw’ibihugu bya Afurika. 

Bill Gates yanashimye uburyo Afurika yakiriye ikoranabuhanga mu myaka ishize, agaragaza ko ubwenge buhangano (AI) bushobora kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuvuzi, uburezi n’ubuhinzi.

Yasabye urubyiruko rw’Abanyafurika gukoresha iri koranabuhanga mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bibangamiye umugabane. 

Muri Gicurasi 2025, Gates yari yatangaje ko Gates Foundation iteganya gukoresha miliyari 200 z’Amadolari mu bikorwa byayo kugeza mu mwaka wa 2045, mbere y’uko ihagarika ibikorwa byayo burundu.

Uyu muryango umaze imyaka irenga 25 ukorera ibikorwa bitandukanye muri Afurika birimo guteza imbere ubuzima, ubushakashatsi ku nkingo no kurwanya indwara zitandukanye. 

Bill Gates agiye gutanga Miliyari $200 azakoreshwa mu guteza imbere umugabane wa Afurika


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...