Aba bakobwa
bize amashuri yabo arimo n'ay’umuziki mu Rwanda no hanze yarwo mu gihugu cya
Uganda, bemeza ko binjiye mu muziki bawukunze kandi ntacyo barakora bagereranije
n'ibyo bifuza gukora.
Jennifer
ati "J Sha ndumva abantu batarayimenya cyane, ubu ngubu ibintu turi kubategurira
ni ibintu byinshi."
Bitewe
n'icyorezo cya COVID19, aba bakobwa bize imyaka 4 amasomo yabo batangiye
mu 2018, umuziki wabo bakaba barawutangiriye muri dushe.
Ni ibintu
bavuga basa n'abashyenga bashaka kumvikanisha ko atari abantu bakuriye mu rusengero
nk'uko benshi mu bahanzi usanga bafite isoko yabo y’ubuhanzi muri za korali.
Shakira
asobanura uko biyemeje gutangira gukora umuziki kinyamwuga ati "Ubundi turi ku
ishuri numvaga nzaba umuhanzi ntabwo numvaga nzasubiramo indirimbo z’abandi
ni aho byahereye."
Bagaragaza
ko ibyo biyemeje bitoroshye, bisaba amafaranga, imbaraga no kwihangana, ariko hamwe
n’urukundo rw’abafana bizera kugera kure.
Ku ngingo
irebana n'indirimbo baherukaga gushyira hanze "Mabukwe", bashimira abantu uko
bayakiriye, bavuga ko ari igitekerezo cy’ibintu bibaho kandi iteka bifuza gukora
ibintu byihariye.
Jennifer
ati "Igitekerezo cy'iriya ndirimbo cyavuye ku bintu bibaho hari abantu bameze
kuriya ni nabo bantu nafatiyeho urugero."
Binyuranye n’abandi bahanzi, aba bakobwa bavuga ko nta muhanzi bavuga ko bafatiraho urugero ahubwo buri umwe mu buryo bwe bamwigiraho urugero.
Bati: "Bruce Melodie ageze ahantu heza
hashimishije, Meddy, The Ben, Knowless, Alyn Sano, Ariel Wayz n’abandi."
Ku ndirimbo
nshya bashyize hanze bise ‘Hobby’ yatunganijwe mu buryo bw’amajwi na Prince Kiiiz
naho amashusho yayo agakorwa na Serge Girishya.
Bukuru
Jennifer ayisobanura agira ati: "Ishingiye ku nkuru y’umuntu tuba dukunda aba ari
‘Hobby’ yacu urabizi iyo uri mu rukundo, uba wumva nyine uwo ukunda yaba ‘hobby’
yawe [Umuntu mwishimana]."
Ku byerekeranye
n’amakuru avuga ko hari amasezerano bigeze kugira muri Kina Music, Jennifer yagize ati: "Uko
twakoranaga, Clement buriya akunda gutunganya indirimbo za Korali twahuriraga mu
bintu by'amakorali cyane."
Yongeraho ati: "Ikindi cya kabiri nigiragayo no gutunganya indirimbo nta yindi mikoranire yari ihari irenze."
KANDA HANO UREBE 'HOBBY' YA J SHA
Abakobwa b'impanga bahuriye mu itsinda rya J Sha bongeye gukora mu nganzo bashyira hanze 'Hobby'
Bukuru Jennifer yashyize umucyo ku byavugwaga ko muri Kina Music bari bahafite amasezerano ataragize umusaruro atanga
Butoya Shakira yavuze ko buri muhanzi wese bamwigiraho mu buryo bwe ariko ko yemera cyane Beyonce