Amakuru dukesha Sunday Night Show avuga ko uyu mugabo w’icyamamare mu ntara y’amajyepfo akaba ari na we washinzwe sosiyete itwara abagenzi ya Horizon Express yitabye Imana azize uburwayi. Bihira yari amaze igihe kinini yivuriza i Burayi ari naho yapfiriye.
Ku munsi w’ejo kucyumweru nibwo Juvenal Bihira yitabye Imana. Yari afite ibikorwa byinshi by'ubucuruzi , yamenyekanye cyane kubera sosiyete itwara abagenzi Horizon Express Kigali-Huye izwi nka Horizon Express. Abantu bose bagiye basura umujyi wa Huye bazi iri zina kubera inyubako ye bita kwa Bihira.
Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda n’abayizemo mu myaka yashize bazi Bihira dore ko abenshi usanga bahurira kuri iyi nzu iri ku muhanda werekeza kuri Katedarali ya Butare.
Umuhungu we Gilbert BIHIRA ni we uri kwita no gucunga imitungo ya se.
Inyarwanda.com iri kubakusanyiriza amwe mu mateka ya nyakwigendera Bihira Juvenal.
Imana imwakire.
Munyengabe Murungi Sabin.