Bigizi Gentil yakoze indirimbo "Gutinda kwa Yesu" y'abagitegereje isezerano ry'Imana anateguza igitaramo

Imyidagaduro - 17/04/2026 10:58 AM
Share:
Bigizi Gentil yakoze indirimbo "Gutinda kwa Yesu" y'abagitegereje isezerano ry'Imana anateguza igitaramo

Bigizi Gentil utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), akomeje kugaragaza imbaraga mu muziki wa Gospel, akaba akunze kugaruka ku butumwa bukangurira abantu kwegera Imana no kubaho ubuzima bufite intego.

Bigizi Gentil uzwiho ubuhanga mu myandikire y'indirimbo, yamamaye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Imvugo Yiwe”, “Yesu Arabaruta”, “Ntacyo Mfite”, “Kipenzi”, “Biragatsindwa”, “Tujyane” n’izindi nyinshi.

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Ifaranga” igaruka ku rukundo rw’amafaranga rukabije mu bantu, aho yagaragaje ko hari abaha agaciro amafaranga kurusha Imana yayabahaye, yongeye gusohora indi ndirimbo nshya yise “Gutinda kwa Yesu”.

Iyi ndirimbo ye nshya igamije guhumuriza abantu bategereje isezerano ry’Imana, ibibutsa ko nubwo Yesu ashobora gutinda mu maso ya muntu, adakererwa ku byo yasezeranyije.

Agaragaza urugero rwa Yesu wageze i Bethania kwa Lazaro wari inshuti ya Yesu, agasanga abantu barimo kurira kubera urupfu rwe rwatewe n'uburwayi, bashiki be bakamubwira ko bamutegereje agatinda kuko iyo aba ahari musaza wabo atari gupfa. 

Yesu yazuye Lazaro nyuma y’iminsi ine yari amaze ari mu gituro, abasiga baseka. Ni ho Bigizi ahera aririmba ati "Gutinda kwa Yesu ntikumubuza gukemra ibibazo umaranye igihe kirekire". Arakomeza ati: “Nturamirwe, uzasubizwa nihagera; wowe tegereza, Yesu aracyari mu nzira.”

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, Bigizi Gentil yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yaturutse ku byo agenda abona mu buzima busanzwe, aho abantu benshi bacika intege kubera gutegereza igihe kirekire ibyo Imana yababwiye.

Ati: "Hari igihe wumva abantu benshi barambiwe n'ibyo Imana yababwiye, mwaganira none ukumva ati 'Imana twaravuganye imyaka itanu irashize, itatu irashize, icumi irashize',..kandi ukabona basa nk'aho bacitse intege."

Avuga ko ubutumwa bwe ari ugukomeza abantu kuko "Imana ijya ivuga ikintu, n'imyaka 15 igashira". Yungamo ati: "Iyo ari Imana yabivuze atari umuntu wabivuze kuko n'abantu baravuga burya kandi Imana itavuze!. Ariko iyo Imana yabivuze ijya ibikora."

Uyu muramyi urambye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akomeza avuga ko ari umuhamya w’uko Imana isohoza ibyo yasezeranyije, kuko na we yabibonye mu buzima bwe. Ati: "Ndi umuhamya wabyo narabibonye".

Ku bijyanye n’imishinga afite, Bigizi Gentil uzwi nka Kipenzi, yatangaje ko afite indirimbo nyinshi azagenda ashyira hanze binyuze ku rubuga rwa YouTube, anateganya no gutegura igitaramo, nubwo atatangaje igihe kizabera.

Ati: “Mfite indirimbo nyinshi nzagenda nshyira kuri YouTube, hanyuma ndateganya igitaramo ariko ntabwo biri vuba. Ndabanza ngaruke neza mu muziki kuko nari maze igihe ncecetse. Indirimbo nizimara kumenyekana, nzabona gutekereza ibindi.”

Bigizi Gentil akomeje kugaragaza ko agarutse mu muziki afite intego yo gukomeza guhumuriza abantu no kubibutsa ko Imana itajya yibagirwa isezerano ryayo, kabone n’iyo ryaba rimaze igihe kinini ritegerejwe.

Bigizi Gentil yashyize hanze indirimbo "Gutinda kwa Yesu" nyuma y'iyo yise "Ifaranga" yakunzwe cyane

REBA INDIRIMBO NSHYA "GUTINDA KWA YESU" YA BIGIZI GENTIL


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...