Gen. Makanika yayoboraga umutwe wa Twirwaneho, akaba yari afatanyije na M23 mu rugamba rugikomeje rwo guharanira uburenganzira bw'Abanyamulenge no kubohora RDC. Yishwe tariki ya 19 Gashyantare 2025, mu gitero cya Drone cyagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo (FARDC). M23 n'abandi bafatanyije, bamaze gufata Goma n'utundi duce twinshi.
Mu ndirimbo ye nshya yise "Afande Atazatugaya", Bigizi Gentil utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitsa ku butwari bw’uyu musirikare, wigeze kuvuga ko yavuye mu gisirikare cya Congo nyuma yo kubona ntacyo gikora ngo kirengere abaturage bo mu bwoko bwe bw’Abanyamulenge, bamaze imyaka myinshi bagirirwa nabi n’imitwe yitwaje intwaro ndetse bikavugwa ko na bamwe mu gisirikare cya Congo babigiramo uruhare.
Bugizi Gentil aririmba agaragaza uko amagambo ya Makanika yahindutse impamo umunsi umwe gusa nyuma y’urupfu rwe. Ati: "Mu gitondo cya kare burya umaze kugenda Twirwaneho twarateye, Minembwe turayifata. [...] Ntituzatega amajosi ngo bateme, oya, tugomba gupfa kugira abandi babeho.”
Bigizi Gentil uzwiho ubuhanga mu kwandika indirimbo, avuga ko iyi ndirimbo ye nshya yayikoze nk’igikorwa cyo kwibuka umuntu w’inyangamugayo ndetse w'intwali, ariko kandi irimo ubutumwa bwihariye ku byo Gen. Makanika yahoraga yifuriza Abanyamulenge.
Ati: "Twafashe Minembwe nk’uko yari yarabivuze avuga ko hari igihe tuzahagarika kwirwanaho tugatera tumeze nk’amadubu, hanyuma amaze kugenda rero, nyuma y’umunsi umwe Minembwe ya madubu yarateye kuko yahoraga aterwa. Twirwaneho yahoraga iterwa buri gihe cyose, ariko noneho yageze aho ihagarika kwirwanaho nk’uko yabivuze noneho iratera, Minembwe turayifata. "
Bigizi uheruka gukora igitaramo mu myaka 13 ishize, avuga ko atarabona umwanya wo gutegura igitaramo, ariko yiteguye gukora indirimbo nshya nyinshi. Ashimira cyane abakunzi be bamuhora hafi. Mu myaka yose mu muziki yishimira ko umuziki we wafashije benshi kwegera Imana.
REBA INDIRIMBO NSHYA "AFANDE ATAZATUGAYA" YA BIGIZI GENTIL