Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026, Bamporiki yagaragaje ko yakiriye neza inshingano nshya yahawe, ashimangira ko azaharanira kuzuza inshingano ze no gutera ishema abamugiriye icyizere.
Yagize ati: “Iki cyizere cyeze, kije nkizirikana kimwe cyangiritse cya gihe, mu cyubahiro cyinshi ngomba isoko icyizere nk’iki kivomwamo, Iki nacyo ndacyacyiriye, kuzirikana kimwe cyangiritse, bizampa kurinda iki cyubu. Biganza byera ineza, nzabatera ishema mwembi.”
Ibi bigaragaza ko Bamporiki azirikana ibyabaye mu bihe byashize, akaba abona icyizere yongeye kugirirwa nk’amahirwe yo kongera kugaragaza ubushobozi bwe mu nshingano nshya.
Ku wa 27 Ukwakira 2026, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje impinduka mu myanya itandukanye y’ubuyobozi, zirimo gushyira Bamporiki Edouard ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri.
Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, mu izina rya Perezida wa Repubulika, ryagize riti: “Nyuma yo kubyumvikanaho na Unity Club Intwararumuri, Bwana Bamporiki Edouard yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri.”
Bamporiki yasimbuye Uwacu Julienne wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Mu bandi bayobozi bahawe inshingano nshya harimo Uwizeye Judith wagizwe Senateri, Dr. Gashumba Diane wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Espagne, na Haguma Juan wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Bamporiki Edouard yamenyekanye mu nzego zitandukanye z’ubuzima rusange bw’u Rwanda, zirimo ubuhanzi, ubwanditsi, politiki n’imiyoborere. Yabaye Umudepite, nyuma agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.
Ku wa 5 Gicurasi 2022, yahagaritswe kuri izo nshingano mu gihe hari ibyaha bya ruswa yari akurikiranweho.
Muri 2023, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw ku byaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
Mu Ukwakira 2024, Perezida Paul Kagame yamuhaye imbabazi, aba umwe mu bantu 32 bari bafunzwe bahawe imbabazi.
Kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri ni inshingano nshya ahawe nyuma y’igihe yari amaze atari mu myanya y’ubuyobozi bwa Leta.
Mu butumwa bwe, Bamporiki yagaragaje ko icyizere yongeye kugirirwa agifata nk’inshingano zikomeye, ashimangira ko azaharanira kutagipfusha ubusa.



