Bitewe nuko ubuzima bwitabwaho na nyirabwo kurusha abandi,ni
byiza gusobanukirwa n’ibiribwa cyangwa ibinyobwa,bikwiye kwinjizwa mu mubiri
wawe n’akamaro kabyo,mbere yo kubifata ukabirya cyagwa ukabinywa.
Hakozwe urutonde rw’ibiribwa cyangwa ibinyobwa
byangiza,bishobora kuba byinshi kuruta ibifite akamaro,nyamara ibyo byangiza
bitewe n’uburyo bikoreshejwe,bishobora kuba amafunguro meza afasha umubiri
gukora neza aho kuwangiza.Dore bimwe mu biribwa bikwiye kwirindwa cyangwa
bigakoreshwa neza kuko byakwangiriza umubiri biramutse bikoreshejwe nabi:
1. Ibiryo
bikomoka ku nyamaswa n’amatungo: Ibiryo birimo amafi,amagi,amata,n’ibindi,bibonekamo
intungamubiri nyinshi arizo protein,zifite akamaro kanini mu kubyibushya
umubiri,kuwukomeza,gusa neza,kugira imbaraga n’ibindi.Izi ntungamubiri kubera
zikomeye ku rwego zihita zitanga impinduka byihuse,akenshi zirema indwara
zikomeye mu mubiri bitewe no kuzikoresha nabi,cyangwa umuntu akaba yafata
nyinshi mu gihe kimwe,zikaba nyinshi.’
Umuntu ashobora kurya amafi,akanywa amata,yabyutse
arya umureti w’amagi nk’ifunguro rya mu gitondo,izo ntungamubiri zose zikinjizwa
igihe kimwe,zigatangira kurema indwara mu mubiri zimwe zitewe n’umubyibuho ukabije,umuvuduko
w’amaraso,umutima n’ibindi.
2. Umunyu
mwinshi: Umunyu utuma turyoherwa n’amafunguro dufata buri munsi,ariko kuba
mwinshi kwawo bitera indwara nyinshi zirimo umwuma,kwangirika kw’impyiko,kunyunyuza
amazi afasha umubiri,ibibazo by’umutima n’ibindi.Bamwe bafata umunyu mubisi
bakawongera mu biryo,nyamara umunyu mubisi wo ubwawo utera ingaruka zihuse nko
kubabuka ururimi,iminwa,mu muhogo n’ibindi.Mu ndwara ziterwa no kurya umunyu mwinshi,ni nkeya zitahitana ubuzima bw'umuntu igihe bitinze gukosora imirire.
3. Ibyacishijwe mu mavuta: Ibiryo byatetswe mu mavuta bigenda bitakaza vitamini ibikubiyemo,ahubwo bigatera umuntu kubyibuha bidasanzwe,bitewe nayo mavuta byatekanwe.Ibirimo imigati,amandazi,amafiriti,imitsima n’ibindi bikorwa mu biribwa bikungahaye ku ntungamubiri ariko bisigara byazitakaje nyuma yo gucanirwa mu mavuta,ahubwo bigasigara byangiriza umubiri.
Ibi biribwa biteguwe
neza bifite akamaro kanini mu mubiri,ariko kubirya mu buryo bubi bituma
bihinduka uburozi mu mubiri bigateza indwara zikomeye zimwe ziganisha no ku
rupfu,nk'uko Aditya Birla Capital ibitangaza. 
Ubwiza bugaragarira amaso bw'ibiryo buhabana cyane n'akamaro kabyo mu mubiri
