Big Fizzo yikomye aba Djs n’abanyamakuru batuma indirimbo zabo zitarenga umutaru ikibazo yatuye Perezida w’u Burundi

Imyidagaduro - 24/09/2020 1:50 PM
Share:

Umwanditsi:

 Big Fizzo yikomye aba Djs n’abanyamakuru batuma indirimbo zabo zitarenga umutaru ikibazo yatuye Perezida w’u Burundi

Umuziki, ni kimwe mu bintu bishimisha benshi, muri ibi bihe abahanzi batandukanye bakora indirimbo igatambuka mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ibituma igira abantu benshi bayireba ku rubuga rwa Youtube. Big Fizzo umuhanzi w’ikirangirire mu Burundi we yikomye aba Dje n’abanyamakuru bacuranga indirimbo z’abanyamahanga gusa.

Big Fizzo ufatwa nk’umuhanzi mukuru mu Burundi, ntiyiyumvisha ukuntu nta muhanzi w’umurundi urakora amateka ngo indirimbo ye irebwe n’abantu basaga Miliyoni ku rukuta rwa Youtube kandi abanyamahanga bakarebwa cyane, uyu muhanzi iyo yitegereje asanga ikibazo kiri mu Burundi ari uko badakunda iby’iwabo, akabashinja kuba abadakunda igihugu n’abagituye. Akomeza avuga ko byakemuka hagiyeho itegeko rikumira abarundi gucuranga imiziki y’abanyamahanga.

Big Fizzo - Aratabura Remix (Official Music) - YouTube

Mu cyumweru gishije Big Fizzo n’abandi bahanzi batandukanye bitabiriye ibirori byiswe Flambeau de la Paix byabereye mu mujyi wa Bujumbura mu rwego rwo gususurutsa abantu nyamwishi bari babyitabiriye.

Ubwo yarangizaga kuririmba Big Fizzo yaboneho kuvuga ijambo riri ku mutima we risa n’iryari rimuremereye asaba abayobozi b’igihugu cyane cyane Perezida w’Igihugu (Gen. Evariste Ndayishimiye), aba Dije(Djs), abanyamakuru, abacuranga umuziki muri Boite na Club, kureka gukunda indirimbo z’amahanga kandi n’Abarundi bashoboye umuziki.

Big fizzo yoba yaheruka mu Burundi? - UBM News |United Burundian Media|  Amakuru agezweho y'abarundi

Big Fizzo, yafashe iminota hafi 5 agaragaza intimba aterwa no kubona nta muhanzi w’umurundi uraca agahigo kuri Youtube ngo arebwe n’abantu Miliyoni imwe mu gihe u Burundi butuwe na Miliyoni zisaga 12.

Yagize ati: Turi miliyoni 12 ariko nta murundi urabona Miliyoni imwe kuri youtube, ndashaka kuvuga ubutumwa bukagera kuri Perezida w’Igihugu n’abandi bayobozi, batange itegeko ko mu bubari, amaradiyo, ama boite, club, bacurange itegeko hose bacurange indirimbo z’abarundi mureke kutwinubira ngo ntidushoboye.

Indirimbo turazifite nziza nuko bazishyira ku ruhande.  Ikibabaje ni uko ba Djs, abanyamakuru bazabanze bave mu Burundi bajye hanze hayo barebe uko abandi bakora. Igihe kirageze ngo mudushyigikire. Abarundi bakunda indirimo z’abarundi n'uko batazihabwa kenshi ".

N'ubwo Big Fizzo avuga ko abahanzi b'abarundi nta n'umwe ufite indirimbo yarebwe n'abantu Miliyoni, siko kuri kuko barahari n'ubwo atari benshi. Mu baciye aka gahigo harimo Kidum aho twavugamo indirimbo ze nka; 'Nitafanya' Lady Ft Jaydee imaze kurebwa n'abantu hafi Miliyoni 4, 'Haturudi nyuma' Ft Julianna yarebwe na Miliyoni 1.3, n'izindi.

Si abahanzi ku giti cyabo gusa ahubwo n'abaririmbyi bo mu matsinda hari abafite izarebwe n'abarenga Miliyoni aho twavugamo abaririmbyi bibumbiye mu itsinda ryitwa 'One Nation Gospel' aho kugeza ubu indirimbo yabo 'Imana s'umuntu' imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 2.5 kuri Youtube.

Big Fizzo | Burundi - AfroCharts

Big Fizzo umuhanzi ukomeye mu Burundi    


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...