Big Fizzo yabigarutseho ku wa 2
Nzeri 2026, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru nyuma yo kuva mu Butaliyani, igihugu
asanzwe atuyemo.
Uyu muhanzi uzwiho kugira amateka
maremare mu muziki w’u Burundi, yavuze ko atumva uburyo umuhanzi
w’umunyamahanga ashobora kuzanwa mu Burundi, agahabwa amafaranga menshi, mu
gihe abahanzi baho na bo bafite ubushobozi bwo kuzuza ibibuga no gushimisha
abakunzi ba muzika.
Mu buryo bw’umwihariko, Big Fizzo
yagarutse ku gitaramo Harmonize yakoreye mu Burundi, avuga ko atumva impamvu
umuhanzi ukomoka muri Tanzania yahabwa miliyoni 200, kandi hari abahanzi
b’Abarundi bashoboraga gutanga igitaramo gikomeye.
Yagize ati: “None ni gute ushobora
kuzana umu-Tanzaniya ukamuha miliyoni 200? Wa musore ntibayamuhaye kandi hano
hari abana bari gukorana bakuzuza iriya stade.”
Big Fizzo ntiyagarukiye ku
mafaranga gusa, ahubwo yavuze ko ikibazo gikomeye ari uburyo Abarundi ubwabo
badaha agaciro abahanzi babo. Ati: “Njyewe nkunda umuntu umpa agaciro kurusha
umpa amafaranga.”
Uyu muhanzi yavuze ko kuba umuhanzi
w’umunyamahanga atumirwa mu Burundi atari ikibazo kuri we, ariko ko atemera ko
ibyo byakorwa mu buryo bwo gusiga inyuma abahanzi b’Abarundi bafite ibikorwa
kandi bashobora gukusanya abantu benshi.
Yavuze ko abategura ibitaramo
bakwiye gutekereza ku bahanzi bo mu gihugu mbere yo gutanga amafaranga menshi
ku banyamahanga.
Big Fizzo yavuze ko imyaka amaze mu
muziki imuha uburenganzira bwo kuvuga kuri iki kibazo, kuko azi neza urugendo
rw’umuziki w’u Burundi n’ibyo abahanzi baho banyuzemo kugira ngo ugeze aho uri
uyu munsi.
Yashimangiye ko nubwo yaba ashaje
cyangwa atagifite imyaka yo gukomeza kuririmba nk’uko yabikoraga mbere,
atazemera guceceka igihe abonye ibyo asanga bidakwiye.
Ati: “Njyewe ndisaziye nta kibazo,
ariko abo banyamahanga bazaza ariko nzaguma mbasumba ibikorwa.”
Big Fizzo yavuze ko umuziki kuri we
utari uburyo bwo gushaka amafaranga gusa, ahubwo ko ari kimwe mu bintu akunda
kandi abona nk’uburyo bwo gushyigikira igihugu cye.
Yavuze ko yabayeho mu buzima
butandukanye mbere yo kugera ku rwego arimo, ndetse ko yakoraga n’akazi ko
kogosha igihe kinini.
Uyu muhanzi kandi yavuze ko
adashaka ko ikibazo cyo guha agaciro abahanzi bo mu Burundi gifatwa
nk’intambara hagati yabo n’abanyamahanga.
Ahubwo asanga ari ngombwa ko
abahanzi bo mu gihugu babanza guhabwa amahirwe yo kwerekana ibyo bashoboye,
cyane cyane mu bitaramo binini.
Big Fizzo kandi yavuze ko azi ko
igihe cye mu muziki kitazahoraho, ari na yo mpamvu ashimangira ko abahanzi
b’Abarundi bakiri bato bakwiye guhabwa umwanya.
Yagize ati: “Izo zibika zari amagi.
Njyewe ndimo ndasaza, ntabwo nzaririmba igihe cyose, n’ubwo nasohoye album
nagirango mbereke ko nyihari.”
Aha, Big Fizzo yashakaga kugaragaza
ko nubwo imyaka ishobora gutuma umuhanzi agera ku gihe cyo kugabanya ibikorwa
bye, hari impano n’abahanzi bakiri bato bagomba gukomeza muzika y’igihugu.
Ku bwe, kubashyigikira no kubaha
amahirwe yo gukora ibitaramo bikomeye ni imwe mu nzira zo gutuma umuziki w’u
Burundi ukomeza kugira ijambo.
Ibi Big Fizzo yabivuze mu gihe
aherutse gushyira hanze urukurikirane rw’indirimbo yise ‘SOA’, ndetse akaba ari
no mu myiteguro yo kuririmba mu gitaramo kizabera i Rumonge ku wa 5 Nzeri 2026.
Ni muri urwo rwego yasabye abakunzi
be n’Abanyaburundi muri rusange kuzitabira icyo gitaramo no gukomeza
gushyigikira abahanzi bo mu gihugu.
Big Fizzo amaze imyaka myinshi ari
umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Burundi, aho ibikorwa bye
byamufashije no kumenyekana mu bindi bihugu byo mu karere.
Nubwo ubu asigaye aba mu
Butaliyani, akomeza gukora umuziki no kugaruka mu Burundi mu bikorwa
bitandukanye.
Kuri we, kuba umuhanzi
w’umunyamahanga ari we uhabwa amafaranga menshi cyangwa umwanya munini si
ikibazo cy’umuhanzi ubwe, ahubwo ni ikibazo cy’abategura ibitaramo n’abakunzi
b’umuziki b’Abanyaburundi bagomba no kwibuka agaciro k’abahanzi babo.

Big Fizzo yavuze ko atiyumvisha
uburyo Harmonize yakoreye igitaramo mu Burundi akishyurwa Miliyoni 200

Big Fizzo yongeye gushimangira ko
Abarundi bakwiriye guha umwanya uhagije abahanzi babo
