Big Farious watizwaga imyenda na Lt Gen Adolphe Nshimirimana, yashenguwe n’urupfu rwe

Imyidagaduro - 16/09/2015 2:07 PM
Share:

Umwanditsi:

Big Farious watizwaga imyenda na Lt Gen Adolphe Nshimirimana, yashenguwe n’urupfu rwe

Mu gihe Lt Gen Adolphe Nshimirimana wafatwaga na bamwe mu banyagihugu nk’umusirikare w’umunyagitugu wagiye ushinjwa kwica inzirakarengane, mbere y’uko nawe yicwa mu kwezi gushize, kuri ubu nyuma y’urupfu rwe, umuririmbyi Mugani Desire uzwi nka Big Farious yatangaje ko yashenguwe n’uru rupfu rw’umugabo yafataga nk’intwari kuri we.

Nk’uko Big Farious yabigaragaje, mu minsi mike ishize abinyujije ku rukuta rwa Facebook yahamije ko atitaye ku byo uyu musirikare mukuru yakomeje kugenda ashinjwa, azahora amwibuka nk’umucunguzi, umuvandimwe ndetse inshuti ikomeye mu mutima w’uyu muhanzi.

Farious

Ati" Umuntu ntakundwa na bose. Imana yonyine niyo ikwiye guca urubanza!"

Ikinyamakuru Indundi.com cyandikirwa i Burundi cyo kivuga ko Big Farious na Lt Gen Adolphe Nshimirimana wari ushinzwe umutekano bwite wa Perezida Petero Nkurunziza, bari basanzwe bafitanye umubano wihariye. Uyu nyakwigendera ngo ni umwe mu bashyigikiraga bikomeye ibikorwa bya muzika bya Big Fizzo, aho yitabiraga byinshi mu bitaramo uyu muhanzi yabaga yateguye, yewe akanamutumira mu bitaramo bikomeye mu gihugu byamwishyuraga amafaranga menshi ugereranije n’abandi bahanzi.

Adolphe

Adolphe Nshimirimana yahoze akuriye urwego rushinzwe iperereza mu Burundi

Adolphe

Adolphe bivugwa ko yaguye mu gitero cyagabwe kuri iyi modoka yagendagamo

Uretse kumushyigikira binyuze mu bitaramo, iki kinyamakuru cyandika ko uyu muririmbyi akenshi wakundaga kugaragara yambaye imyenda y’igisirikare, ngo yabaga yayitijwe n’uyu musirikare mukuru.

Urugero iki kinyamakuru gitanga, ni mu mwaka wa 2013 mu gice cya nyuma cy’ibitaramo bya Primusic, aho Big Farious yagaragaye yambaye imyenda ya gisirikare iriho izina ry’uyu mu jenerali. Muri iki gitaramo kandi Adolphe ubwe yari yakitabiriye ariko akaba atarakirangije kuko nyuma yahoo Big Farious amaze kuririmba, yahise akura ikirenge muri EFI Nyakabiga ahaberaga iki gitaramo.

Big Farious

Nubwo yari afitanye umubano wihariye na Big Farious ngo benshi mu bahanzi b’i Burundi bakundaga uyu musirikare kubera uburyo nawe yagaragazaga urukundo rw’umuziki w’abarundi, nubwo yagiye avugwaho cyane ubwicanyi ndengakamere bwaba bwarahitanye abarundi batari bake.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...