Big Banx wateguje imishinga mpuzamahanga yahamagariye urubyiruko kwitinyuka no gukora cyane

Imyidagaduro - 17/02/2026 6:52 AM
Share:

Umwanditsi:

Big Banx wateguje imishinga mpuzamahanga yahamagariye urubyiruko kwitinyuka no gukora cyane

Umuraperi Big Banx yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ipeso”, yakoranye na Trizzie Ninety Six ndetse na Ykeed, igaruka ku butumwa bukomeye bushishikariza urubyiruko kwitinyuka, gukunda ubuzima no gukora cyane.

Big Banx yavuze ko yishimiye kugeza ku bafana be iyi ndirimbo nshya, asobanura ko igamije gukangurira urubyiruko kudacika intege no kumenya ko amahirwe adasanga umuntu yicaye, ahubwo ashakishwa kandi agaharanirwa.

Yagize ati: “Ipeso ni ijwi ribwira urubyiruko ko kwitinyuka, gukora cyane no kwizera impano bafite ari bwo buryo bwiza bwo kugera ku nzozi zabo. Ubutunzi nyabwo butangirira mu bitekerezo, mu cyizere no mu bikorwa bya buri munsi.”

Yakomeje asaba urubyiruko kwishimira ubuzima, kwihesha agaciro no kubaka ejo hazaza heza binyuze mu mbaraga zabo bwite, anabasaba kwakira iyi ndirimbo no gukomeza gushyigikira umuziki nyarwanda.

Big Banx, akora injyana ya Hip Hop, akaba atanga icyizere cy'ejo heza mu muziki nyarwanda. Mu 2023 ni bwo gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise “I Am Back”, igaragaza ko agarutse mu muziki nyuma y’igihe yari amaze adashyira hanze ibihangano bishya.

Nubwo iyi ndirimbo yari yarakozwe kera, hari impamvu zitunguranye zatumye itinda kujya hanze. Gusa yemeje ko yagarutse ku mugaragaro kandi agiye gukora indirimbo nyinshi z’umurongo (series) zizanyura abakunzi be.

Big Banx, amazina ye nyakuri ni Muhoza Arnaud, akaba ari gutegura Album nshya yise “Beast Mode Album”.  Yavuze ko hari izindi ndirimbo ziri gutegurwa muri studio, zimwe muri zo akaba yarazikoranye n’abahanzi mpuzamahanga bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Cameroun.

Mu bahanzi bakoranye harimo: Bo Lyrixs (USA), Ladwan Chameleon (USA), Big AC (Cameroon). Hari kandi bamwe mu batunganya muzika (producers) barimo Dz Beat na Dizzi Beat, mu gihe zimwe mu ndirimbo ze zirimo gutunganyirizwa muri California na sound engineer uzwi nka Blinded Beats.

Big Banx yashimiye abantu bose bamuba hafi, bakamushyigikira kandi bagateza imbere ibihangano bye. Yasoje asaba abakunzi be kumva no gusangiza abandi indirimbo ye nshya “Ipeso”, iteguza Album ye nshya.

“Ipeso” ni indirimbo itanga icyizere n’imbaraga, ishimangira ko urubyiruko rufite ubushobozi bwo kugera ku nzozi zarwo igihe rwitinyutse rukora cyane kandi rukizera impano zarwo.

Umuraperi Big Banx yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ipeso”, yakoranye na Trizzie Ninety Six ndetse na Ykeed

REBA INDIRIMBO NSHYA "IPESO" YA BIG BANX


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...