Bifata igihe kingana gute kugira ngo SIDA igaragare mu maraso y’uwanduye?

- 29/01/2023 1:15 PM
Share:
Bifata igihe kingana gute kugira ngo SIDA igaragare mu maraso y’uwanduye?

Ubwandu bwa Virus itera SIDA buhangayikishije isi cyane, bamwe ntabwo bakunda kwirinda kabone n’ubwo bashyiriweho uburyo bwo kwirinda kandi bumaze kumenywa na bose.

Ubu bwandu bw’agakoko gatera SIDA rero (HIV) ‘Humano Immunodeficiency Virus’, iyo bugeze mu mubiri muzima buwuca intege umuntu agatangira kurwaragurika  n’indwara zitandukanye zirimo ‘Imfection’.

Iyi ndwara ya SIDA akenshi yandurira mu mibonano mpuzabitsina yakozwe nta bwirinzi bwabayeho, gusa nanone yandura binyuze mu gukoresha ibikoresho bityaye nk’urwembe, ndetse n’ikindi icyo ari cyo cyose. Iyi ndwara kandi hari ubwo yandura binyuze mu gihe umubyeyi aba ari konsa cyangwa umwana avuka.

Ikinyamakuru webmd.com kivuga ko hakoreshejwe amaraso, umuntu wanduye aka gakoko gatera SIDA ashobora kugaragara binyuze mu bipimo afatwa, gusa nanone bashimangira ko iyi virus igomba kuba yari imaze iminsi mu mubiri mbere y’uko apimwa. Ntabwo ubwandu buboneka mu gihe umuntu wanduye apimwe hifashishijwe udupimo dusanzwe.

Bitewe n’ubwoko bw’ibikoresho byifashishijwe hapimwa SIDA, abahanga bavuga ko byibura umuntu yakagombye gupimwa mu gihe hashize ibyumweru 2 yanduye, mu gihe hari abapimwa hashize amezi atatu nabyo ntihagire icyo bitwara. 

Muri icyo gihe umuntu atarapimwa hatarashira n’igihe uwo muntu aba ashobora kwanduza abandi bantu, haba mu mibonano mpuzabitsina cyangwa mu gukoresha ibikoresho bityaye.

Ni byiza kujya kwipimisha mu gihe ugitekereza ko wanduye, cyangwa ugakoresha udukoresho twabugenewe tuboneka hafi. Abantu banduye aka gakoko gatera SIDA bashobora kubaho igihe kirekire cyane kimwe n’abataranduye, binyuze muburyo bubahiriza inama za muganga ndetse bafatira imiti ku gihe.

Gupimwa ko wanduye SIDA ugiye kwa muganga akenshi biba byiza iyo byibura umaze amezi 3 ukeka ko wanduye, kugira ngo igaragare neza. Ni ingenzi cyane gukora imibonano ikingiye mu gihe mutizeranye, ndetse ukirinda ukoresheje ubundi buryo bwose bushoboka.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...