Bien-Aimé yavuze ko indirimbo nyinshi zikomeje kwamamara ku mbuga nkoranyambaga ziba zarakozwe cyangwa zarongerewemo AI, nyamara abazumva bakazifata nk'aho ari ibihangano by'umwimerere w'abahanzi.
Yatanze urugero rw'imwe mu ndirimbo zakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko uburyo ikozwemo bwakunzwe cyane kandi hari fashishijwe AI yigana ijwi n'imiterere yo kuririmba by'umuhanzi w'Umubiligi Stromae.
Yavuze ko ibi bigaragaza urwego iri koranabuhanga rimaze kugeraho, kuko bigenda birushaho kugora abantu gutandukanya ibihangano byakozwe na AI n'iby'umuhanzi nyirizina.
Nubwo hari abakomeje gusaba ko AI yashyirirwaho amategeko ayigenga, Bien we abona ko ari igikoresho gishobora gufasha abahanzi kurushaho guhanga no kongera umusaruro. Yagize ati: "Sinifuza ko AI igenzurwa. Njye mbona ari igikoresho."
Yakomeje avuga ko AI yamaze kuba kimwe mu bigize ubuzima bwa buri munsi kandi ko izakomeza guhindura inganda zitandukanye, zirimo n'urw'umuziki.
Bien yemeza ko abahanzi bafite impano kandi bamenya gukoresha AI neza ari bo bazarushaho kugira amahirwe yo kumenyekana. Yavuze ko AI idatanga impano, ahubwo ifasha kuyikuza no kongera ubushobozi bw'uyikoresha.
Yagereranyije AI n'uburyo abakora umuziki bamaze imyaka bakoresha porogaramu zitandukanye mu ma studio. Yasobanuye ko muri iki gihe batakibanza gufata amajwi y'ingoma zose zicurangwa ako kanya, ahubwo bakoresha amajwi yabitswe muri mudasobwa n'izindi porogaramu.
Ku bwe, AI ishobora gufasha abahanzi kubona ibitekerezo bishya, kwandika indirimbo no kongera umusaruro wabo.
Yifashishije urugero rw'umuhanzi w'icyamamare Chris Brown, Bien yavuze ko abahanzi bakomeye bakorana n'amatsinda y'abanditsi b'indirimbo babandikira indirimbo nyinshi bagahitamo izo bashyira hanze.
Asanga AI ishobora guha n'abahanzi bigenga amahirwe nk'ayo. Yagize ati: "Ushobora kuyereka umuziki wawe n'imiterere yawo kugeza igihe ikumenyereye neza ikagufasha gukora."
Icyakora, Bien yanagaragaje impungenge z'uko bamwe mu bahanzi bakiri bato bashobora kuzishingikiriza cyane kuri AI, bikababuza gukomeza guteza imbere impano n'umwimerere wabo. Asanga AI ikwiye kuba igikoresho cyunganira ubuhanzi, aho gusimbura ubushobozi n'ubuhanga bw'umuhanzi.
Mu gihe umuziki wakozwe hifashishijwe AI ukomeje kwiyongera ku mbuga zicururizwaho umuziki no ku mbuga nkoranyambaga, Bien yizera ko ejo hazaza hazegukanwa n'abahanzi bazamenya gukoresha iri koranabuhanga nk'umufatanyabikorwa mu guhanga ibihangano, aho kurishingiraho nk'irisimbura impano nyakuri.

Bien-Aimé yavuze ko AI iri kugira uruhare rukomeye mu muziki, nubwo benshi batabizi
