Uyu
muhanzi wamenyekanye cyane mu itsinda rya Sauti Sol, yageze i Kigali kuri uyu
wa Gatatu saa saba n’iminota 40 z’amanywa, aho biteganyijwe ko azasusurutsa
abakunzi b’umukino wa Basketball mu birori bizajya biba hagati y’ibihe
by’imikino (halftime shows), ashyira hamwe imbaraga z’umuziki n’iza siporo mu
buryo budasanzwe.
Bien
azaririmba ku wa gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2026 ubwo iyi mikino ya nyuma ya BAL
izaba iri kubera muri BK Arena.
Ntabwo
ari ubwa mbere Bien-Aimé agaragaje ko akunda Basketball. Bien yakinnye Basketball
igihe kirekire ubwo yari akiri mu mashuri yisumbuye ndetse ashimangira ko ari
mu bahanzi bazi gukina Basketball, akabifashwamo n’indeshyo ye.
Mu
ntangiriro z’uyu mwaka, uyu muhanzi yitabiriye umukino ya NBA All-Star Game
2026 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yanahuye na Perezida w’u Rwanda
Paul Kagame.
Aha
niho yahereye avuga ko yishimiye guhura na Perezida Kagame n’ubwo nta byinshi
baganiriye ariko yaranyuzwe kuko amukunda, amureberaho kandi abona ko ari
umuyobozi w’intangarugero.
Yagize
ati: “Twabonanye akanya gato ntitwabona umwanya wo kuganira ibintu byinshi ariko
buri gihe iyo mpuye na Perezida Kagame aba ari ibihe bidasanzwe kuri nge kuko
mureberaho nk’umuyobozi mwiza kandi ndakeka ari umwe mu bayobozi muri Afurika
barimo bateza imbere ubukungu na Siporo.”
Iyi mikino ya BAL igiye kubera mu Rwanda, izatangira hakinwa imikino ya kimwe cya kane (Quarterfinals), aho amakipe azahura mu buryo bukurikira:
Club
Africain vs Al Ahly Ly



