Bien-Aimé Baraza na Abigail Chams bazataramira i Kigali

Imyidagaduro - 13/05/2026 8:05 AM
Share:

Umwanditsi:

Bien-Aimé Baraza na Abigail Chams bazataramira i Kigali

Abahanzi b’ibyamamare muri Afurika barimo Bien-Aimé Baraza ndetse na Abigail Chams bagiye gutaramira i Kigali mu mikino ya Basketball Africa League [BAL] izabera mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi kwa Gicurasi 2026.

Kwamamaza ibikorwa by’iyi mikino bikomeje gufata indi ntera, aho ubuyobozi bwa BAL bwatangaje ko aba bahanzi bazasusurutsa abazitabira iyi mikino mu karuhuko k’igihe hagati y’umukino n’ikindi gice [Halftime Show].

Bien-Aimé Baraza ateganyijwe gutaramira abakunzi ba Basketball ku wa 22 Gicurasi 2026, mu gihe Abigail Chams we azasusurutsa abazitabira umukino uzaba ku wa 30 Gicurasi 2026.

Bien ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba no hanze yayo. Yamenyekanye cyane binyuze mu itsinda rya Sauti Sol yashinze hamwe na Savara Mudigi, Polycarp Otieno na Willis Chimano mu 2005.

Uyu muhanzi wavukiye i Nairobi muri Kenya ku wa 28 Ukuboza 1987, yize muri Upper Hill High School aho yahuriye n’abo bazafatanya gushinga Sauti Sol. Nyuma yaje gukomereza amasomo muri Kaminuza ya United States International University [USIU] yiga Itangazamakuru n’Itumanaho.

Itsinda rya Sauti Sol ryaje kuba icyogere muri Afurika kubera indirimbo zakunzwe zirimo ‘Sura Yako’, ‘Kuliko Jana’, ‘Suzanna’, ‘Melanin’ yakoranye na Patoranking ndetse na ‘Lazizi’. Iri tsinda ryegukanye ibihembo bikomeye birimo MTV Africa Music Awards ndetse rinahatanira BET Awards, ibintu byaritumye riba mu matsinda akomeye ku mugabane wa Afurika.

Mu 2021, abagize Sauti Sol batangaje ko bagiye gufata akaruhuko mu bikorwa by’itsinda kugira ngo buri umwe akore umuziki ku giti cye. Bien yahise atangira urugendo rwe nk’umuhanzi wigenga asohora indirimbo zirimo ‘Inauma’, ‘Too Easy’ na ‘Bald Men Anthem’.

Uyu muhanzi akunze gushimwa kubera uburyo aririmba, kwandika indirimbo zirimo ubutumwa bwimbitse ndetse n’imitekerereze ye ku bibazo bireba sosiyete. Azwi kandi kubera uburyo yihariye agaragaramo, cyane cyane umutwe we udafite umusatsi wagize kimwe mu bimuranga.

Ku rundi ruhande, Abigail Chams ni umwe mu bahanzikazi bari kuzamuka cyane muri Afurika. Uyu muhanzikazi wo muri Tanzania amaze kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo zigezweho zivanze Pop, Afrobeat n’injyana zibyinitse.

Abigail Chams ni umuhanzikazi ufite impano zidasanzwe kuko yatangiye kwiga umuziki akiri umwana muto. Yatangiye gucuranga Piano afite imyaka itanu, nyuma yiga Violin afite imyaka umunani, akurikiraho Guitar n’ingoma afite imyaka icyenda, nyuma aza no kwiga Flute.

Uyu muhanzikazi yavuze ko kuba yarize ibijyanye n’umuziki akiri muto byamufashije kumenya guhuza ibintu byinshi icyarimwe, ibintu avuga ko byamubereye ingenzi mu rugendo rw’ubuhanzi bwe.

Abigail Chams amaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga ndetse anashimwa kubera ubutumwa atanga mu bihangano bye. Indirimbo ye nshya yise ‘Your Loss’ iri mu zikomeje kuvugisha benshi kubera uburyo ivuga ku kwigirira icyizere no kwiyubaha.

Uyu muhanzikazi kandi akunze kuvuga ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, aho yigeze gutangaza ko na we yigeze guhura n’ikibazo cy’agahinda gakabije n’umuhangayiko.

Yavuze ko ubutumwa yakiraga buvuye ku rubyiruko rw’abakobwa bwatumye ashaka gushyiraho urubuga rutanga umutekano n’ubwisanzure bwo kuganira ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Bien-Aimé Baraza, ijwi rya Afro-pop ridasanzwe rya Sauti Sol, agiye gususurutsa Kigali muri BAL

Abigail Chams, inyenyeri izamuka ya Afurika y’Iburasirazuba, agiye kunyeganyeza Kigali muri BAL ‘halftime show’

REBA HANO INDIRIMBO BIEN YAKORANYE NA ALIKIBA

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'ABIGAIL CHAMS' YAKORANYE NA HARMONIZE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...