Aya masezerano yakozwe ku bufatanye na Courtesy Of LLC, akaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rwa Bien rwo kwagura ibikorwa bye bya muzika ku rwego mpuzamahanga.
Quality Control Music ni inzu yamenyekanye mu gufasha no gukorana n’abahanzi bakomeye muri Amerika barimo Migos, Lil Baby, Lil Yachty na Quavo. Kwinjira muri iyi nzu bishobora gufungurira Bien andi mahirwe yo kugeza umuziki we ku isoko mpuzamahanga no kwagura abafana be.
Mu rwego rwo gushyira akadomo kuri iyi ntambwe nshya, Bien yanashyize hanze indirimbo ye nshya yise “I’ll Be Okay”, akaba akomeje urugendo rwe rwo kumenyekanisha ibihangano bye ku rwego mpuzamahanga.
Bien ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Kenya, wamamaye cyane ubwo yari umwe mu bagize itsinda rya Sauti Sol, mbere yo gukomeza ibikorwa bye nk’umuhanzi ku giti cye.
Kwinjira muri Quality Control Music ni indi ntambwe mu rugendo rwe rwo guhuza umuziki nyafurika n’isoko mpuzamahanga, mu gihe abahanzi bakomoka muri Afurika bakomeje kwagura ibikorwa byabo hirya no hino ku Isi.

Bien-Aimé yabaye umunyafurika wa mbere winjiye muri Quality Control Music
